Senegal yemeye kwakira abahamwe n'ibyaha bakoze muri jenoside mu Rwanda
Nyuma yo gukatirwa igifungo n’ Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzania abajenosideri 4 b’ abanyarwanda bajyanywe kurangiriza igifungo cyabo I Dakar muri Senegal mu Burengerazuba bwa Afurika. Aba banyarwanda bajyanywe gukorera igihano cyabo muri iki gihugu bahamwe n’ ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I […]
UPDF yatangije ibitero yari imaze iminsi itegura kuri ADF mu burasirazuba bwa Congo
Igisirikare cya Uganda cyari kimaze iminsi kirunda abasirikare n’ibikoresho ku mupaka wa Congo, kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita cyatangiye kugaba ibitero ku nkambi z’inyeshyamba z’umutwe wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi bikaba bije bikurikira igitero inyeshyamba z’umutwe wa ADF ziherutse kugaba ku ngabo za Monusco muri Beni […]
Opinion : U Rwanda rwatoye neza mu kwifata gushyigikira Donald Trump
Nyuma yaho u Rwanda rugaragara mu bihugu 35 byifashe bikirinda kugira aho bibogamira mu gushyigikira cyangwa kwamagana icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze za Amerika , Donald Trump cyo kwimurira ambasade y’ igihugu cye muri Yerusalemu , abatari bacye basanga iki gihugu cy’ igihangange cyasebye. Umusesenguzi muri politiki ndetse no mu bijyanye n’ umubano mpuzamahanga, […]
Ese gutuka Umwuka wera ni gute? Umuntu yabyirinda ate?
Iyo usomye mu butumwa bwiza bwanditse muri Yohana 1:29, havugaa ko Yesu Kristu yaje mu isi gukuraho ubwandu bwose bw’icyaha, nyamara Yesu ubwe ni we utubwira ko hari icyaha kimwe rukumbi kitababarirwa aricyo cyaha cyo gutuka Umwuka wera. Gutuka Umwuka wera ni iki? Muri Matayo 12:24 handitse ngo ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta […]
Uganda: UPDF ikomeje kurunda ibitwaro n’ingabo ku mupaka wa Congo yitegura kujya kurandura ADF
Igisirikare cya Uganda gikomeje kurunda ingabo kabuhariwe n’ibikoresho bikomeye ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hitegurwa kwinjira muri iki gihugu kujya kurwanya no kurandura burundu umutwe wa ADF uherutse kwica abasirikare ba Monusco. Ibimodoka by’intambara (tanks) n’izindi modoka z’imitamenwa nyinshi byarunzwe hafi y’umupaka wa Uganda na Congo, mu gihe izi ngabo za Uganda […]
Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi mu bahatanira gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda
Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jonathan McKinstry ari mu bahatanira gutoza ikipe y’igihugu cya uganda the Cranes. Uyu mutoza yagaragaye ku rutonde rw’abatoza 4 bahatanira kuzatoza ikipe yo muri uganda, urwo rutonde rukaba rwashyizwe ahagaragara na federasiyo y’umupira w’amaguru muri uganda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017, FUFA. Aba […]
RDC: Inyeshyamba za FDLR/CNRD zivuganye umukuru w’inyeshyamba za Nyatura/FDDH
Umukuru w’inyeshyamba z’umutwe wa Nyatura/FDDH, Kasongo Kalamo, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 20 Ukuboza 2017, yiciwe mu mirwano yahuje inyeshyamba ze n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR/CNRD yabereye ahitwa Bukama, agace gaherereye mu birometero nka 15 uvuye mu mujyi wa Kitshanga muri Masisi, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka ahabereye iyi mirwano avuga […]
Kenya: Abana 5 b’abanyeshuri bahitanywe na gerenade barimo kuyikinisha
Abana 5 b’abanyeshuri bafite imyaka 12-16 bo mu gace ka Banisa muri Kenya baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade bahasiga ubuzima. Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bana batoraguye iki gisasu mu mirima y’ikigo aho inka zirisha bagakomeza kugikinisha batazi icyo aricyo. Umuyobozi w’agace ka Banisa, Mathias Chisambo avuga ko iki gisasu […]
RDC: Abarwanyi 3 ba FDLR bafatiwe mu mirwano yabahuje na FARDC habohozwa n’imbohe 3
Inyeshyamba 3 zo mu mutwe wa FDLR zishinjwa ibikorwa byo gushimuta zatawe muri yombi ndetse habohozwa imbohe 3 mu bikorwa bya gisirikare byatangijwe kuwa kabiri ushize n’igisirikare cya Congo mu murenge wa Kaseke muri Teritwari ya Rutshuru. Ibi bikorwa byatangijwe na Sokola 2, bigamije kugarura umutekano muri Kaseke no mu nkengero zaho. Aka gace ngo […]
Abanyita indaya ni abatazi amateka y’umugabo wanjye (Ivan)- Zari Hassan
Zari Hassan yavuze byinshi ku mugabo we, ibyiza n’ibibi, by’umwihariko ko abirirwa bamushinja, bamwita indaya ari abatazi amateka ye (Ivan Ssemwaga). Ibi Zari yabitangarije imwe muri radiyo z’i Kampala muri Uganda, aho yari yagiye mu gitaramo “Zari all White party” ubwo yari abajijwe ku ugutandukana kwe n’uwahoze ari umugabo we Ivan, waje gupfa muri Gicurasi. […]
Burundi : FRODEBU yikomye Agathon Rwasa imwita ikirumirahabiri
Mu gihe Leta ya Pierre Nkurunziza yatangiye gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira amatora ya Kamarampaka , ishyaka FRODEBU(The Front for Democracy in Burundi) ritavuga rumwe na Leta, rirahamagarira abanyamuryango baryo gutora OYA. Iri shyaka ryigeze kuyobora u Burundi imyaka itari mike, rikomeje na none gushyira mu majwi Agathon Rwasa rivuga ko uyu munyapoliti ari ikirumirahabiri […]
Umukobwa avuga uko bamuhaye amafaranga ngo aryamane n’imbwa
Umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko wo mu gihugu cya Nigeria, avuga uburyo bagenzi be bamuhaye amafaranga ngo aryamane n’imbwa nawe akabikora bitewe n’uburyo yabaga ayakeneye kandi nta yandi mahitamo afite. Uyu mukobwa utatangajwe amazina akomeza avuga ko bagenzi be b’abakire ari bo baterateranyije amafaranga kugira ngo baze kumuha atubutse hanyuma akorane imibonano mpuzabitsina na nyarubwana, aba […]
Kigali: Abanyeshuri baziraga gutwika amacumbi ya Riviera High School bagabanyirijwe ibihano
Abana b’abanyeshuri batatu ba Riviera High School bari bafunze bazira icyaha cyo gutwika icumbi bararagamo, kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ukuboza bagabanyirijwe ibihano n’umucamanza bigera munsi y’amezi atanu y’igifungo ndetse bararekurwa. Atangaza icyemezo cy’Urukiko Rukuru, umucamanza nta byinshi yagiyemo ku miburanire y’ababuranyi bombi usibye gutangaza gusa ko inteko iburanisha uru rubanza yasuzumye ubujurire bw’abaregwa […]
Gatuna: Habereye imyigaragambyo yamagana itabwa muri yombi ry’umuvunjayi w’Umugande
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 21 Ukuboza ku mupaka wa gatuna uhuza u Rwanda na Uganda habyukiye imyigaragambyo ikomeye yamaze amasaha atatu Abagande bamagana itabwa muri yombi rya mugenzi wabo wafatiwe mu Rwanda. Igipolisi cy’u Rwanda cyemeje aya makuru mu kiganiro cyihariye cyagiranye na The New Times, kivuga ko imyigaragambyo yatangiye saa […]
Ubutore ni uburere bufatira ku rugero, kandi ubutoza si ubufongisiyoneri- Rugemintwaza
Itorero ry’igihugu rimaze kugera ku byiciro byinshi by’Abanyarwanda, nyamara umusaruro ukaguma ugerwa ku mashyi. Inyigisho zuje amagambo meza, imigani iganisha u Rwanda heza, imikoro-ngiro yuzuye ubwenge; byose byerekana ko hari aho u Rwanda ruzagera rufite Abanyarwanda barukunda by’ukuri, abarutuye bakanga ikibi. Aho ni cya gihe umutoza atazaba ari umukozi wa Leta ugamije indonke, ahubwo ari […]