Uganda: UPDF ikomeje kurunda ibitwaro n’ingabo ku mupaka wa Congo yitegura kujya kurandura ADF

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda gikomeje kurunda ingabo kabuhariwe n’ibikoresho bikomeye ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hitegurwa kwinjira muri iki gihugu kujya kurwanya no kurandura burundu umutwe wa ADF uherutse kwica abasirikare ba Monusco.

Ibimodoka by’intambara (tanks) n’izindi modoka z’imitamenwa nyinshi byarunzwe hafi y’umupaka wa Uganda na Congo, mu gihe izi ngabo za Uganda zitegura kurwanira mu misozi ya Congo nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ese izi ngabo za Uganda zaba ari zimwe zari zimaze iminsi zitozwa n’Abafaransa kurwanira mu misozi?

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yari aherutse kwemeza aya makuru y’uko bari kohereza ingabo n’ibikoresho byazo ku mupaka, avuga ko ari ho izi ngabo zigomba kuba ziri zirinze ubusugire bw’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, itariki 22 Ukuboza, amakuru aravuga ko igisirikare cya Uganda cyakajije ibikorwa byo kwegeranya amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga ngo harebwe ahari inkambi n’ahatangirwa amabwiriza mu gihe hitegurwa ibitero mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru akaba avuga ko igisirikare cya Uganda gishobora gukoresha ibitero by’indege n’abakomando barwanira mu misozi mu kurandura umutwe perezida Museveni avuga ko ari wo mutwe w’inyeshyamba z’Abagande wonyine usigaye mu karere.

Umwe mu bahaye iki kinyamakuru amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko abayobozi ba UPDF batoje igisirikare gishya kirimo imitwe yatojwe kurwanira mu misozi ngo zijye guhangana n’uyu mutwe wa ADF ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Igisirikare cya Uganda kikaba giherutse guhabwa imyitozo yihariye yo kurwanira mu misozi, cyahawe n’igisirikare cy’u Bufaransa, imyitozo bivugwa ko izafasha mu kwihanganira imbeho no kurwanira mu bice byiganjemo imisozi.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko bitewe n’ubunini bw’ahantu ADF yigaruriye, bivugwa ko ihabyaza umusaruro igurisha amakara inaka imisoro abaturage, ngo bizasaba ingabo za Uganda zibarirwa mu bihumbi .

Abashinzwe gupangira UPDF n’abashinzwe ubutasi biravugwa ko bari gukurikiranira hafi ibikorwa bya ADF muri Congo ari nako biga uko ihagaze ugendeye ku ntwaro ifite, uburyo bw’intambara ikoresha (tactics), imiterere y’ubuyobozi bwayo ndetse n’ubushobozi ifite, mbere y’uko batangira kuyigabaho ibitero.

Uyu wakomeje atanga amakuru akaba avuga ko biteguye kugira icyo bakora igihe baba bahawe amabwiriza yo gutangiza ibitero kuri ADF.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *