Loni yatsimbararaga kuri Leta ya Habyarimana, yagize ikimwaro mu maso ya FPR-Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Abakurikirana amateka ya politiki y’ u Rwanda kuva muri 1959, kugeza FPR/Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990 kugeza muri Kanama 1993 mu mishyikirano ya Arusha bikangaga ko gutsindwa kw’ ingabo za Habyarimana bitari gusiga igihugu amahoro nk’ uko byaje kugaragara muri 1994.

N’ubwo gutsindwa kwa FAR no kwicwa kwa Perezida Juvenal Habyarimana atari zo mpamvu nyamukuru za jenoside yakorewe Abatutsi , amateka atandukanye yagiye agaragaza uburyo bicwaga, batwikirwa ndetse bakanahunga igihugu muri za 1960.

Muri rusange nta wari gutekereza ko Leta y’ u Rwanda icyo gihe yari gutegura jenoside ndetse n’ Umuryango Mpuzamahanga urebera nk’ uko umushakashatsi muri politiki Dr.Kimonyo abigarukaho mu nyandiko ze.

Agira ati « Iyi myifato idahwitse y’ Umuryango Mpuzamahanga igihe cya jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100, niyo yatumye abayobora uyu muryango barya iminwa mbere ya FPR/Inkotanyi kuko yakoresheje imbaraga zose zishoboka kugirango ihagarike ubu bwicanyi ndengakamere biyo igihugu gikomeze kubakwa ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amateka agaragaza uburyo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga utigeze utabara muri jenoside ahubwo wahise wihutira gufasha Abanyarwanda bari bahungiye muri Zaà¯re muri 1994.

FPR yabifashe gute ?

Loni ntiyigeze itabara Abatutsi bicwaga, byatumye FPR inenga imikorere ya Loni n’ uburyo yitwaye hagati ya Mata na Nyakanga 1994, iyisaba guhagarika imirwano nk’ inzira yari gutuma abajenosideri bahagarika ubwicanyi.

but
Boutros Boutros-Ghali, wari umunyamabanga mukuru wa Loni (1994)

Muri iki gihe nabwo, Loni yateye inkunga Abanyarwanda bari baravanywe mu byabo mu ntambara hagati ya FPR na FAR bari mu duce twari hagati(zone tempo), gusa icyo gihe Loni yavugaga ko Leta ya Habyarimana ari yo ifite ubuzima bw’ igihugu naho FPR nta bushobozi yari ifite.

Ubwo buryo cyangwa se ishusho Umuryango Mpuzmahanga yari ifitiye FPR/Inkotanyi yawubereye ikibazo ikimara gutsinda urugamba no kubohora igihugu mu gihe gito kuko watinyaga kwegera uyu muryango yavugaga ko udafite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda.

Kuki Umuryango Mpuzamahanga wakomeje kugora Leta iyobowe na FPR ?

U Bufaransa bwafashaga cyane ndetse bunashyigikiye Leta ya Habyarimana bwaje gukomeza kunaniza abayobozi bashya ba FPR bifuzaga kongera gusanasana igihugu cyari cyarapfuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Si u Bufaransa gusa kuko bwakanguriraga n’ Umuryango w’ Ibihugu by’ i Burayi (EU) ndetse n’ U Budage ko inkunga yari isanzwe igenerwa u Rwanda yagombaga guca mu ntoki y’ abayoboraga igihugu mbere ya 1994 bari mu buhungiro.

FPR yikiza imiryango itegamiye kuri Leta

Mu mwaka wa 1995, habaye ubwumvikane bucye hagati y’ imiryango itegamira kuri Leta na Leta y’ u Rwanda iyobowe na FPR.

Iyi miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta(NGO’s) yavugaga ko u Rwanda ari igihugu cyafashwe bugwate bityo ikangisha abaturage Leta nshya ndetse ikanabakangurira amacakubiri ashingiye ku moko.

FPR ikimara kubona iyi myitwarire y’ iyi miryango yahise ifata ingamba zikaze zirwanya imikorere y’ imiryango yifuzaga gusubiza igihugu mu kaga, bituma imiryango yemeye guhindura imikorere ikomeza gukorera mu Rwanda iyindi itarabishatse yirukanwa mu gihugu ku mugaragaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *