U Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 mu kurwanya ruswa muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

 

N’ubwo havugwa ruswa imunga ubukungu muri Afurika, hari ibihugu bikoresha imbaraga nyinshi mu kuyirwanya, bikorera mu mucyo ndetse binashimangira amahame shingiro ya Demokrasi.

Botswana, Cap-Vert , Iles Maurice, Rwanda ndetse na Namibia nibyo bihugu byo ku mugabane wa Afurika bikomeje kuza mu myanya ya mbere mu kurwanya ruswa.

5-Namibia : Iki gihugu ni intangarugero muri Afurika nk’ uko bigaragara muri raporo ya
Reporters sans Frontières.

Igitangaje kugeza magingo aya, ni uko Namibia irenze ibihugu bikize nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurwanya ruswa.

4-Rwanda : Kimwe na Namibia u Rwanda rwakomeje kwerekana ubushake, rutanga icyizere kuko iki gihugu nicyo cya mbere mu iterambere ry’ abantu muri Afurika nk’ uko bigaragara mu myaka 20 ishize. Ibi bisobanurwa neza n’ Izamuka ry’ ubukungu kuri 8%.

Si ibyo gusa, kuko icyegeranyo cya « World Economic Forum », kivuga u Rwanda ari igihugu cya 7 gifite imicungire myiza y’ umutungo ku isi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

3-Maurice : Iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bw’ Inyanjya y’ u Buhinde kivugwaho imiyoborere myiza ndetse na Demokrasi ihamye nk’ uko yashyizwe ku mwanya wa 24 Ku Isi.

2-Cap vert : Iki gihugu cyabaye indashyikirwa mu kubahiriza amahame nshingiro ya demokrasi no kubahiriza ubwisanzure bw’ itangazamakuru.

Kuva muri 1991 amashyaka ya politiki atandukanye yagiye ahererekana ubutegetsi bituma iki gihugu cyinjira ku rutonde rw’ ibihugu byubahiriza demokrasi ku isi no muri Afurika.

1-Botswana : Iki gihugu ntigikunzwe kuvugwa ariko ibindi bikwiriye kucyigiraho byinshi.

Mu mwaka wa 2011, iki gihugu cyabaye icya mbere muri Afurika mu gukorera mu mucyo ku kigero cya 6,1% mu gihe bafatiraga ku kigero cya 10%.

Ibi nibyo byatumye Iles Maurice itangira kumenyekana ndetse inatakwa yitwa « le miracle africain », mu kinyarwanda « igitangaza cya Afurika » «l’exception du continent », « Umwihariko wa Afurika » cyangwa se u Busuwisi bwa Afurika » mu gifaransa « la Suisse de l’Afrique ».
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *