Mbanje kubasuhuza mbifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018, icyo nsaba hano kuri bwiza.com ni inama, ntabwo ndibuvuge byinshi.
Nk’uko natangiye mbivuga, mfite imyaka 24, ndi umukobwa ukijijwe rwose utajya wishora mu bigare by’abakobwa wenda ngo mbe nanywa inzoga cyangwa ngo nsambane.
Mba kwa mukuru wanjye i Kigali, mpamaze igihe gito kuko nahaje ubwo natangiraga kwiga kaminuza, niho niga ntaha, kuko ntabwo nari gushaka aho nshumbika muri Kigali kandi mpafite umuvandimwe no mu rugo ntabwo babinkundira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo rero ngira, urwo rugo turubamo turi bane, njyewe, umugabo n’umugore n’umwana wabo ufite imyaka ibiri n’igice.
Nk’abashakanye, nijoro cyangwa se mu gitondo nka saa kumi, bakora amabanga yabo, reka mbyite gutera akabariro, hari igihe babikora bafunguye radiyo cyangwa se bakayireka ariko byose kimwe kuko mba mbyumva ibyo baba bakora byose kuko ibyumba biregeranye.
Ntababeshye ndi umuntu kandi mfite umubiri, ntabwo nabasha gusinzira numva ibyo barimo, ahubwo ntega amatwi cyane kandi ni ko binshumuza.
Bituma numva nshatse cyane umugabo kandi singira ingeso yo kwikinisha cyangwa ngo nsambane, ahubwo bujya gucya numva mfite umunaniro kubera uburyo mba nabitekerejeho, rimwe na rimwe nkasanga nanatose mu ikariso, nabuze uko nabyitwaramo.
Mungire inama y’icyo nakora, kuko birambangamiye kandi nta nicyo nabashinja kuko ibyo bakora barabyemerewe nta n’ubwo babikorera mu maso yanjye, mu bundi buzima tubanye neza rwose kandi baranamfasha. Murakoze!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


