Abahanzi Ali Kiba na Sheebah Karungi basesekaye i Kigali, biteguye gutaramira Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, Sheebah Karungi, bari buririmbe mu gitaramo cya East African Party kuri uyu 01 Mutarama 2018, bose bamaze kugera mu Rwanda ndetse imyiteguro bayigeze kure mu gihe habura amasaha make ngo igitaramo gitangire.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Alikiba nushaka umwite King Kiba, ni umwe mu bahanzi bakuze mu muziki kandi akaba akomeje kwigarurira imitima ya benshi. Yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017, avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda.

Sheebah Karungi, umugandekazi wamamaye mu ndirimbo nka Wadawa,Farmer, nkwatako ndetse na Binkolera yakoranye n’umunyarwanda The Ben, ubu nawe ari mu Rwanda aho yiteguye gususurutsa Abanyarwanda nk’uko asanzwe abikora dore ko atari ubwa mbere ahataramiye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki gitaramo Kirabera i Remera muri Parikingi ya Sitade Amahoro, kwinjira ni ibihumbi bitanu (5000frw) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro (10,000frw). Iki gitaramo ngarukamwaka, umwaka ushize cyatumiwemo umuhanzi w’umunyarwanda The Ben nyuma y’igihe kinini gitumirwamo abahanzi bakomeye bo hanze y’igihugu.

Amafoto:


Sheebah yakoze ibitamenyerewe aza arinzwe n’umugore w’ibigango



Itsinda ryabari bufashe Alikiba


Ali Kiba yaraye muri Serena Hoteli



Uko byari byifashe ubushize


The ben yasusurukije abantu karahava

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru