AY yashyize ahishura icyatumye atandukana na Amani wahoze ari umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Ambwene Yessaya uzwi ku izina rya AY yamaze guhishura impamvu yatumye atandukana n’uwahoze ari umukunzi we Cecilia Wairemu (Amani) bakundanye igihe cy’imyaka 2.
Nk’uko yari yarasezeranyije abakunzi be ko igihe nikigera azababwira icyo yapfuye na Amani, AY yabwiye ibinyamakuru byo muri Tanzania impamvu nyamukuru ko ari ukutumvikana.

amani4
Umuhanzikazi Amani ukomoka muri Kenya

Yagize ati “nahuye na Amani muri 2005 tuba inshuti zisanzwe nyuma tuza kwisanga mu rukundo, twarakundanye turanubahana nyuma ya 2007 tuza gutandukana bitewe n’uko hari byinshi tutumvikanyeho.
Yakomeje agira ati: “dukomoka mu bihugu bitandukanye, Amani akunda igihugu cye cya Kenya nanjye nkunda igihugu cyanjye, byaragoranye rero kuba umwe yasanga mugenzi we, biba intandaro yo kubivamo”.
N’ubwo batandukanye AY ntabwo yareka kubaha Amani kandi akanamushimira kuko hari byinshi yamwigiyeho
Ati”Nzakomeza nubahe Amani kabone n’ubwo namuretse akishakira undi mukunzi, yansigiye ishusho yo kumenya uko abagore b’abanyaKenya bazi gufata imyanzuro,ndamwubaha kuko ntiyigeze antererana cyangwa ngo ambangikanye n’indi mirimo ye y’ubucuruzi.”
ay (1)
Ambwene Yessaya uzwi ku izina rya AY

Yongeyeho ko yahise akunda undi, ati: “nyuma y’uko gutandukana nagiye mu rukundo n’undi munyamideli Asia Idarous tumarana imyaka 2 nawe tuza gutandukana bitewe n’ingengabitekerezo zacu zitari zihuye”.
N’ubwo muri izo nkundo zose AY yanyuzemo nta mahirwe yagize yo kubyara umwana, ariko ngo yizeye ko Imana izamufasha akabona umugore mwiza bakabyara bagatunganirwa.
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Tanzania ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop akaba aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Zigo” ari kumwe n’icyamamare Diamond Platnumz.
Si ibyo gusa kuko yamenyekanye cyane no mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo na Alpha Rwirangira “Songa Mbele” irakundwa ndetse inambuka imipaka inamuhesha igihembo.
Indirimbo: Songa Mbele
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=TCUuxTptBos]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *