Mu Bushinwa hasenywe urusengero runini mu cyagaragaye nk’igitero ku bakirisitu – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi mu majyaruguru y’u Bushinwa basenye urusengero runini rwa gikirisitu mu kintu abaharanira uburenganzira mu by’iyobokamana bafashe nk’uburyo bukoreshwa n’Abatalibani ndetse n’igitero ku bakirisitu.
Biravugwa ko abayobozi ba gikomunisiti b’u Bushinwa batemera Imana bafite impungenge za muvoma zishobora kuvuka hanze y’aho bashobora kugenzura harimo no mu bijyanye n’iyobokamana.
Ni muri urwo rwego hasenywe urusengero runini cyane cyane ruzwi nka Jidengtai Church, rwari rusize irange risa nk’ivu ruriho umusaraba muninini utukura ku gasongero ruherereye ahitwa Linfen, mu Ntara ya Shanxi.

0A37723C 0C5A 4324 8988
Uko uru rusengero rwari rumeze rutarasenywa

Gusenya uru rusengero byatangiye kuri uyu wa kabiri ushize bivugwa ko biri mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’umujyi yo gusenya inzu zitemewe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Global Times ruvuga ko rwabibwiwe n’umwe mu bayobozi utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara.
Uyu muyobozi yagize ati: “Umukirisitu yahaye ubutaka bwe bwo guhingaho ishyirahamwe rya gikirisitu ryubakamo urusengero mu ibanga babeshya ko bari kubaka ahabikwa ibintu(warehouse).”
Uyu muyobozi yongeyeho ko urwego rushinzwe imyubakire muri uyu mujyi rwari rwahagaritse iyubakwa ry’uru rusengero rwenda kuzura mu 2009, ndetse benshi mu bakirisitu bagafungwa.
download
Urusengero rwashyizwe hasi rwose

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko kuri ubu umubare munini w’abapolisi n’abasirikare wari wegeranyijwe mu gusenya uru rusengero bivugwa ko rwasenywe hakoreshejwe ibiturika byari byarutezwemo nk’uko byemejwe na Bob Fu, perezida w’ishyirahamwe ChinaAid riharanira uburenganzira mu by’iyobokamana rifite icyicaro muri Amerika ubwo yaganiraga na AFP.
Uyu yavuze ko ibyakozwe bias neza n’ibikorwa n’Abataliban cyangwa Islamic State ku nsengero, aho yavuze ko uru rwasenywe rwari rufite abayoboke babarirwa mu 50,000.
Bwana Bob Fu yakomeje asobanura ko impamvu nyamukuru yo gusenya uru rusengero ari uko rwanze kubaha ubuyobozi bwa gikomunisiti.
china church
Uru rusengero rukaba rwasenywe mu gihe n’ubundi abayobozi b’u Bushinwa bari gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mashya agenga ibijyanye n’iyobokamana azatangira kubahirwa kuwa 01 Gashyantare 2018 hagamijwe kureba ko leta ibasha kugenzura ibikorerwa mu bijyanye n’iyobokamana byose.
Raporo ngarukamwaka ya department ya leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu 2016 ikaba yaravuze ko u Bushinwa bwakoreye ihohotera ku mubiri, bugafunga, bugahagarika, bugakorera iyicarubozo cyangwa bukajujubya abayoboke b’amadini yanditse n’ayatanditse.
Ni mu gihe muri iki gihugu habarirwa miliyoni 5.7 z’Abagaturika na miliyoni 23 z’abaporoso nk’uko imibare yaturukaga mu buyobozi mu 2014 yavugaga.
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *