Kwizera Marie Claire, umugore wa Pasiteri Hakizimana Stephen, benshi bazi nk’umuhanuzi muri itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), aremera ko ibyo umugabo we amuvugaho byo kurara muri za lodge ari kumwe n’abandi bagabo ari byo.
Kugeza magingo aya, uyu mugore ntabwo abana n’umugabo we nyuma y’amakimbirane bagiranye hagati yabo amaze imyaka. Umwaka ushize nibwo Pasiteri Hakizimana yafunzwe ashinjwa guhoza uyu mugore we ku nkeke ndetse no gukubitira Nyirabukwe mu rusengero, nyuma yaje kuba umwere arafungurwa.
Umugore yaje kwifuza ko batandukana ariko umugabo we kugeza n’uyu munsi ntabwo yari yabyemera.
Pasiteri Hakizimana avuga ko ashengurwa n’amafoto ndetse n’amajwi umugore we yamwoherereje amubwira ko nubwo batakibana,afite abandi bagabo bamushimisha, bararana mu byumba bikodeshwa (Lodge) ari nako bamumwibagiza.
Mu kiganiro yagiranye na Ibyishimo.com, Claire Marie Kwizera ntahakana ibyo avugwaho n’umugabo we, ati “Njyewe ndi umunyarwanda, uburenganzira ndabufite bwo kujya aho nshaka, kuvugana n’uwo nshaka ndetse no kurengera uburenganzira bwanjye, ibyo arimo avuga nanjye ndabyiteguye kuko yampaye amajwi menshi ambwira ko ngo agiye gushyira amafoto yanjye hanze nambaye ubusa ngo ayashyire hanze ngo ajye avuga ko ari ayo namwoherereje.”

Yakomeje agira ati “Njyewe namwoherereje ijwi ndamubwira nti ndamaze, nti ibyo urimo kuvuga ko nkora byose ndamaze, ndamaze, ndamaze!!!! Nabimubwiye pe! Nabimubwiye nti aho ngaho arimo kumbwira ko ndi kuri za Lodge hose ndahari, ndamubwira nti ndahari, ndahari!! Byose nabimubwira gutyo!…Njyewe nta n’icyo binambwiye kuba nabimubwiye, ni ubushake bwanjye kuyimwoherereza kuko ibyo ntacyo bivuze!!
Pasiteri Hakizimana avuga ko uyu mugore we amwoherereza ubutumwa amutuka, ari nako anamwandikira kuri watsapp amuha amafoto yambaye ubusa ari nako amwoherereza n’abandi bagabo baba bari kumwe mu munezero.
“Reka nze mpaguruke duhangane wa ngegera we! Bikurye, bikurye, bikurye, twifotoje turi ku mazi, turi muri Lodge ahantu hose, twari duhari”. Ubu ni bumwe mu butumwa ngo uyu mugore yoherereje umugabo we.
Hakizimana Stephen na M.Claire basezeraniye mu Rwanda mu itorero ADEPR, nyuma bajya kubana muri Uganda, ubu bakaba bamaze imyaka ibiri bagarutse mu Rwanda ariko umwe aba ukwe.

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ujye ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Theoneste/Bwiza.com


