Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC  basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, a babyeyi baratabaza .
Uru urubyiruko  rugera kuri 45 rwatawe muri yombi  rwabaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale  rwigishijwe amatwara ya RNC  rujyanywa kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace Itombwe  mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, bamwe baza gufatwa.
RNC yizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak
  Uku gutabaza kubaye mu gihe  ushinzwe ubukangurambaga muri RNC, Kayumba Rugema wakomeje uvugwaho ibi bikorwa ahora yumvisha ababyeyi bafite abana mu nkambi ya Nyakivale ko abana babo bagiye gutozwa kugirango boherezwa muri Irak mu mirimo y’ umutekano nk’ uko bisanzwe bifasha urubyiruko rwinshi rudafite akazi muri Uganda.
N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka  Kikagati  ubwo bageragezaga kwambuka kugirango binjire muri Tanzania banyure i Burundi maze bambuke mu  Majyepfo ya Kivu aho i Minembwe aho bitoreza.
Ni muri uru rwego ababyeyi bafite abana bajyanywe muri RNC  bagafatwa n’ inzego z’ umutekano bandikiye ibaruwa ifunguye ambasade ya Norvege muri Uganda bayisaba ko abana babo baherutse gufatwa  barekurwa nk’ uko tubikesha Site de la diaspora Rwandaise.
Ababyeyi bafite abana bafashwe bajyanywe mu myitozo y’ igisirikare cya RNC barasaba ko Rugema Kayumba yagezwe imbere y’ ubugenzacyaha akabazwa aho yajyanaga abana babo bityo bakarekurwa.
Rugema wa RNC afite ubuhungiro muri Norvege
Kuba uyu Rugema Kayumba  ufitanye isano na Gen. Kayumba Nyamwasa  washinze RNC yaje gukorera muri Uganda aturutse muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro nibyo bituma aba babyeyi basaba iki gihugu kugira uruhare mu kuvuganira abana babo kugirango barekurwe mu maguru mashya.
Gusa kuva na mbere hose Rugema Kayumba aza gukorera muri Uganda yahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC aho muri Norevege.
Amakuru agera kuri Bwiza.com yemeza kandi ko Rugema Kayumba yaje gukorera muri Uganda ku butumire bwa nyirarumwe we Gen.Kayumba Nyamwasa ubarizwa muri Afurika y’ Epfo.
Mu bikorwa ashinzwe by’ ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko rw’ abanyarwanda muri RNC, Rugema Kayumba afatanyije na bamwe mu bayobozi bakuru b’ urwego rukuru rw’ iperereza rya gisirikare cya Uganda(CMI).
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *