Uvira : Inyeshyamba 3 za FNL ziciwe mu mirwano yazihuje na FARDC

Abantu batatu kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, baguye mu mirwano yabereye Kiliba muri Teritwari ya Uvira yahuje ingabo za leta ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa FNL urwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Amakuru aturuka aha aravuga ko imirwano yatangiye saa munani z’ijoro igakomeza kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi […]

Ibintu 10 wakwifashisha mu kubaka urugo rwawe

  Urugo cyangwa se umuryango ni ishingiro ry’ibyishimo, amahoro n’iterambere mu gihugu, iyo imiryango idakomeye igihugu kirahungabana. Nyamara kugira ngo umuryango ukomere bisaba kwihanganirana, kubabarirana, kumenyana n’ibindi ari nayo mpamvu twasanze ari ngombwa ko umenya aya mabanga kuko yagufasha kugira urugo ruhagaze neza. Ku bubatse ingo no kubitegura kurushinga ni byiza ko mumenya ibi BURI […]

Stromae wari warabuze yongeye kugaragara mu isura idasanzwe (Amafoto)

Paul Van Haver wamenyekanye cyane nka Stromae ni Umubiligi ufite amaraso y’u Rwanda yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe muri Afurika by’umwiharika hano mu Rwanda nk’igihugu akomokamo kuri ubu yatunguye abafana ubwo yongeraga kujya muruhame. Nyuma y’igihe kitari gito Stromae ahagaritse umuziki ntabwo byari byoroshye ko umubona mu ruhame ni nyuma y’igihe acecetse gusa yaje […]

Addis:Ikiganiro hagati ya Perezida Kagame na Museveni cyitezweho ukuri ku mikorere ya RNC

Mu gihe hari hashize igihe kinini ibihugu by’ u Rwanda na Uganda bitavuga rumwe , Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagiranye  ikiganiro na Perezida Paul Kagame I Addis-Abeba kuri Sheraton Hotel kuwa 30 Mutarama 2018. Abakurikiranira hafi  politiki yo mu karere batangiye kuvuga ko uyu mubonano hagati y’ aba baperezida babiri ushobora gutuma umwuka […]

Umunyarwanda, Cyemayire Emmanuel washimutiwe muri Uganda, aravuga ko avuye i Kuzimu-Video

Emmanuel Cyemayire, umunyarwanda wari umaze iminsi 25 afungiye muri Uganda, atangaza ko byamubereye nk’inzozi abonye ageze ku butaka bw’u Rwanda bitewe naho avuye yita i Kuzimu. Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018, aho arimo kwivuriza ku bitaro bya polisi, Cyemayire atangaza ko yafashwe n’inzego z’iperereza za […]

Isesengura : Ikibazo cy’ umubano w’ u Rwanda n’ u Bufaransa kizakemurwa n’ amateka

Hashize imyaka 2 n’ amezi 4, u Bufaransa butagira ubuhagarariye mu Rwanda, kuva ubwo Michel Flesch wari uhagarariye iki gihugu yajyaga mu zabukuru. Akimara kujya mu kirihuko ,Umukambwe Flesh asimbuwe  na Fred Constant abengwa n’ u Rwanda birangira yoherejwe muri GuinĂ©e Equatoriale. Amateka ya politiki y’ ibihugu byombi agaragaza ko ibi ari ingaruka zituruka ku […]

Urutonde rw'abapasiteri 20 ba mbere bakize kurusha abandi ku Isi

Umupasiteri wa mbere ukize kurusha abandi ku isi afite akayabo ka miliyari isaga y’Amadolari nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abapasiteri 20 bakize cyane kurusha abandi ku Isi rwa Forbes. 1.Edir Macedo:  Ni umupasiteri akaba n’umuvugabutumwa wo muri Brazil ufite miliyari 1,1 z’Amadolari. Uyu washinze itorero rizwi nka Universal Church of the Kingdom of God akaba anafite […]

Hagaragaye umwana w'umukobwa Zari yabyaye mu myaka 25 ishize akamuhisha

Umukunzi wa Diamond Platnumz  akaba n’umushoramari Zarinah Ttale wamenyekanye nka Zari Hassan umugore w’abana batanu bazwi yabyaye kubagabo babiri aribo Diamond na Yvan Semwanga gusa kuri ubu hagaragaye undi mwana w’umukobwa  yabyaye ku mu DJ mu mwaka 1993 mbere yo kubana na Yvan Ssemwanga. Ibi byatahuwe nyuma y’uko Zari Hassan atangarije ko afite abana batanu kandi […]

Benyamin Netanyahu arashinjwa kugerageza kongera kwandika amateka y'u Rwanda

Abayobozi b’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel bibasiye Minisitiri w’Intebe, Benyamin Netanyahu bamuziza gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu cyo bise gushyira Abahutu baguye muri jenoside ku ruhande mu gihe cyo kwibuka bavuga ko ari ukugerageza kongera kwandika amateka. Umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi, Avi Gabbay, ashinja Netanyahu kongera kwandika amateka nk’ayo yashinje inteko nshinga amategeko ya Pologne […]

Ingingo zagufasha kwegukana umukobwa muhuye bwa mbere

Umusore wese aho ava akagera iyo ahuye n’umukobwa atekereza byinshi muribyo harimo no kwibaza uko byagenda abaye ari gusomana n’uwo yitomboreye, gusa ushobora guhubuka ugasanga uhataye ibaba.  Nusoma neza izi ngingo urasobanukirwa uburyo wakwitwaramo ukahacana umucyo. 1.Wimwereka  ko ushaka kumusoma: Umukobwa wese mu menyanye aba agishaka byinshi byo kukumenyaho biba byiza rero iyo ugenze buhoro […]

Ikipe ya Volley y’ abagore ikinirwa ku mucanga izitabira imikino ya Commonwealth

Ikipe y’ abagore ya Volleyball ikinirwa ku mucanga niyo yo nyine izahagararira Afurika mu mikino ya Commonwealth iteganyijwe gutangaira kuva kuwa 4  kugeza kuwa 15 Mata 2018 mu Mujyi wa Queensland muri Australie. Abanyarwandakazi ,Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu batsinze imikino nyuma yo kwegukana umudari w’ izahabu wiswe « CAVB Beach Volleyball Cup 2017 » […]

Umwaka Perezida Kagame agiye kumara ayoboye UA, yitezweho kurangiza ikibazo cya FDLR

Ikigo cy’ubushakashatsi giharanira Amahoro, Demokarasi n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CEPADHO), cyizeye ko umwaka Perezida Kagame agiye kumara ayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uzajya gushira n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’inyeshyamba za FDLR birangiye. Iki kigo cyatangaje ibi mu itangazo cyasohoye ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama 2018, i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, kigendeye ku bunararibonye kivuga ko […]

Umugabo wari utwite, yabyaye umuhungu none yagiriwe inama yo kumwica bimutera ihungabana

Abagabo benshi bavuga ari abahungu ndetse banafite igitsina cy’umuhungu, ariko rimwe na rimwe umugabo ashobora kuvuka mu mubiri w’umugore, ibi ni ibisobanurwa na Trystan Reese w’imyaka 34 y’amavuko mu kiganiro yagiranye na TF1, bwiza.com ikesha iyi nkuru.   Trystan Reese avuga ko yavutse afite umubiri wa kigore, uyu munyamerika kandi avuga ko nta munsi numwe […]

Perezida Kagame yatangiye inshingano ze zo kuyobora A.U. ahamagaza Inama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu i Kigali

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, yatangaje ko perezida Paul Kagame, watangiye kuyobora A.U, yahise atumiza Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma kuri uyu mugabane wa Afurika izatangirizwamo ku mugaragaro, Umushinga ZLEC, ugamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu muri Afurika, izateranira i Kigali kuwa 21 Werurwe 2018. Kuri perezida wa Niger watangarije ibi mu kiganiro yahaye itangazamakuru […]

Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC  basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, a babyeyi baratabaza . Uru urubyiruko  rugera kuri 45 rwatawe muri yombi  rwabaga mu nkambi y’ […]

Rutahizamu Espoir FC yakuye muri Uganda yijeje kuyigumisha muri shampiyona

Rutahizamu mushya ikipe ya Espoir FC yakuye mu gihugu cya Uganda arizeza gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere dore ko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 8 mu mikino 10. Mu kiganiro cyihariye uyu rutahizamu witwa Fred Kyambadde yagiranye n’urubuga Kawowo Sports kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama ari i Rusizi, yahishuye […]

Umubyibuho Rihanna afite watumye abafana bamwibazaho ko yaba atwite- AMAFOTO

Umuhanzikazi Rihanna w’imyaka 28 y’amavuko, yagiriye ibihe byiza mu birori byo gutanga ibihembo (Grammy Awards), ahakura n’igihembo, ariko imibyinire ye yatumye bamwe mu bafana batekereza ko yara yarahinduye imibyinire ngo abashe kugabanya ibiro. Rihanna yagaragaye aza yambaye imyenda y’umukara, nyuma aza kugaragara ku rubyiniro yambaye ikanzu itukura ariko igaragaza imiterere y’umubiriri we ari nayo yabyinanye. […]