Abantu batatu kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mutarama, baguye mu mirwano yabereye Kiliba muri Teritwari ya Uvira yahuje ingabo za leta ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa FNL urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Amakuru aturuka aha aravuga ko imirwano yatangiye saa munani z’ijoro igakomeza kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Iyi mirwano yabereye mu gace ka Rusabagi, aho ngo inyeshyamba za FNL zaguye mu mutego zari zatezwe n’ingabo za Congo ziri ku irondo. Inyeshyamba zikaba zarasubiye inyuma zerekeza mu ishyamba rya Rukoko nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare I Kiliba avuga. Ayo makuru akaba atavuga abaguye mu mirwano ku ruhande rwa FARDC.
Abayobozi ba regiment ya 3305 y’ingabo za Congo ahitwa Kabunambo bemeje ko igisirikare cyakomeje gukurikirana abo barwanyi mu ishyamba ngo harebwe ko hari n’indi mirambo babona y’inyeshyamba, aho bivugwa ko hatewe ibisasu bya bombe.
Umukuru w’urubyiruko rwo muri Kiliba, Basimise Kapenda akaba ashimira icyo gikorwa cya FARDC cyari kigamije gusenya inkambi z’inyeshyamba zibangamiye umutekano muri iki gice.
Uyu akaba avuga ko izi nyeshyamba z’Abarundi zikora ibikorwa byo gufunga imihanda zifatanyije na rumwe mu rubyiruko rwo muri Kiliba.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho



