Umukunzi wa Diamond Platnumz akaba n’umushoramari Zarinah Ttale wamenyekanye nka Zari Hassan umugore w’abana batanu bazwi yabyaye kubagabo babiri aribo Diamond na Yvan Semwanga gusa kuri ubu hagaragaye undi mwana w’umukobwa yabyaye ku mu DJ mu mwaka 1993 mbere yo kubana na Yvan Ssemwanga.

Ibi byatahuwe nyuma y’uko Zari Hassan atangarije ko afite abana batanu kandi atiteguye kubyara ukundi bikaba byaratumye bamwe mubashatse kumenya ukuri kuri uyu mugore utajya asaza uhorana uruhu rutoshye nyamara bivugwa ko yaba afite umukobwa w’imyaka 25 yamavuko gusa akaba yarakomeje kubigira ibanga rikomeye.
Mu mwaka wa 1992 bivugwako aribwo zari yakundanye n’umu DJ(aba bavangavanga imiziki) ndetse mu mwaka 1993 abyarana n’uyu mu DJ umwana w’umukobwa witwa Jamila nkuko bigaragara kurukuta rwa Instagrama ya The Orginal East.

Nyuma gato yo kubyara Jamila Zari yerekeje mu bwongereza(UK) aho yabaye igihe kirekire akaza kugaruka asezerana na Yvan Ssemwanga uherutse kwitaba imana amusigiye abana batatu.
Mu mwaka wa 2014 Zari yatangiye gukundana na Diamond byeruye bidatinze Diamond ahita amubyaraho abana babiri bose hamwe bakaba abana batanu, gusa igikomeje gutera urujijo n’uburyo Zari yakomeje kugira ibanga ryo kwerekana umwana we w’imfura yabyaranye n’umu DJ kugeza ubwo bitahuwe n’itangazamakuru.
Zari umaranye na Diamond imyaka ine akunzwe kugaruka mu itangazamakuru ahanini bitewe na Diamond ugenda amuca inyuma akabyarana n’abandi bakobwa.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



