Muhanga: Uwishe umugore we amukubise isuka mu mutwe yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, mu mpera z’icyumweru gishize  rwasomye  urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo    witwa  Manirafasha Jean Bosco icyaha cyo kwica umugore we  maze  rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 140 y’gitabo cy’amategeko ahana nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.

Kuwa 18 Mutarama 2017, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye Ubushinjacyaha buregamo  Manirafasha Jean Bosco icyaha cy’ubwicanyi  yakoreye umugore we mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ukuboza2017.
Manirafasha wari atuye mu mudugudu wa Nyamure, akagari ka Muvumba, Umurenge wa Nyabinoni, Akarere ka Muhanga ubwo yari mu gasanteri asangira n’umugore we inzoga mu gihe cya saa 19h00, yatangiye gutonganya umugore we ari nako amukubita inshyi agiye no kumukubita icupa mu mutwe abari aho barabakiza maze  Nyiraminani Christine ahita amuhunga aritahira. Uregwa yasigaye arwana na mukuru we kuko ngo yari amutesheje.
Manirafasha yaje gutaha agera mu rugo mu gicuku  ahagana saa cyenda z’ijoro, ageze mu rugo yahise akubita umugore we ifuni mu mutwe ku bw’amahirwe ntiyapfa  uyu mugabo  ahita ahungira mu Karere ka Gakenke ari naho yaje gufatirwa. Abaturage batabaye basanze uyu mugore ari muri koma, bahita bamujyana kwa muganga ariko nyuma y’iminsi itanu arapfa aguye mu bitaro bikuru bya CHUK.
Manirafasha aburana yahakanaga ko yishe umugore we, akavuga ko yamukubise   ariko atamwishe ko atanazi uburyo  yapfuye. Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwashingiragaho harimo kuba uregwa n’ubwo yahakanaga icyaha ariko yaremeraga ko yakubise umugore we akamusiga ari intere,  imvugo z’abatangabuhamya batabaye basanze Nyiraminani yakubiswe isuka mu mutwe aho yayikubiswe hapindamye,  n’isuka yakubiswe imurambitswe iruhande  ndetse na raporo ya muganga yagaragazaga ko Nyiraminani yakubiswe mu mutwe.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ ingingo ya 140 y’ gitabo cy’amategeko ahana.
 
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *