Uyu mubare watangajwe n’ Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Aprodh wari usanzwe uyoborwa na Pierre-Claver Mbonimpa, wari ugiye kwicwa muri 2015. Uratangaza ko mu mwaka wa 2017 mu Burundi hishwe abantu basaga 500.
Ihohoterwa n’ ubwicanyi bikomeje gufata intera ndende mu Burundi mu gihe bivugwa ko hari imitwe itandukanye yitwara gisirikare imwe ishyigikiwe na Leta ya Pierre Nkurunziza iyindi imurwanya, nk’ uko RFI ibishimangira.
Umuryango Aprodh utegamiye kuri Leta wasohoye raporo ikubiyemo uburyo abantu bagiye bicwa n’ inzego z’ iperereza ndetse inerekana ko Guverinoma yakomeje kwizeza abaturage amahoro mu magambo gusa ariko ntibishyire mu bikorwa.
Mu ibarura ryakozwe na Aprodh, abantu 504 nibo bishwe naho 373 bakomereka barashwe mu mwaka w’ i 2017 bensho muri abo ni abatavuga rumwe n’ ubutegetsi ndetse n’ abandi bakekwaho kutemeranya na gahunda za CNDD-FDD ya Perezida Nkurunziza cyane cyane abarwanashyaka ba FNL ya Agathon Rwasa.
Si abo gusa, kuko hari n’ abaturage benshi bo mu duce tugize Umujyi wa Bujumbura nka Ngagara, Mutakura, Cibitoki, Musaga…, banze gushyigikira manda ya 3 Nkurunziza bakomeje kwibasirwa bikomeye.
Abasirikare bo mu ngabo z’ u Burundi za kera biganjemo abo mu bwoko bw’ Abatutsi ( ex-FAB) nabo ntibasiba kwicwa no gufungwa binyuranyije n’ amategeko bashinjwa kugambanira Leta ya Pierre Nkurunziza.
Aprodh yatangaje ko itewe amakenga no kubona bibiri bya gatatu by’ abantu bishwe bagiye bicwa n’ abakozi b’ inzego z’ iperereza(SNR) cyangwa se Imbonérakuré, umutwe w’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi.

Amakuru agera kuri Bwiza.com aturutse ku bantu batandukanye bakurikiranira hafi ibibera mu Burundi kuva muri 2015 yemeza ko abantu bakomeje gutabwa muri yombi barenganywa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo baryozwa ibyo batazi.
Byumvikane ko amagereza aari muri iki gihugu yuzuyemo abantu aho byemezwa ko harimo umubare w’ abantu barenze inshuro 3 tugereranyije n’ abagombaga kwakirwa.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



