Opozisiyo irwanya Paul Kagame ifashe ubutegetsi ibintu byasubira irudubi -Philippe Lardinois

Sangiza iyi nkuru

Kuba  opozisiyo nyarwanda ikorera muri diaspora yafata ubutegetsi igihugu cyasubira inyuma byashimangiwe na Philippe Lardinois wanditse igitabo “Paul Kagame, un de Gaulle africain” aho agereranya ibikorwa bya Perezida De Gaulle na Paul Kagame.
Lardinois asanga mbere na mbere imikorere ya demokrasi igendana n’ amashyaka menshi ya politiki ndetse no kwemera ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ariko bigamije impinduka n’ iterambere rirambye, nk’ uko yabitangarije kimwe mu kinyamakuru gikorera mu Rwanda.
Ati « Opozisiyo igomba kuba yubaka kandi yizewe n’ abaturage ndetse irangwa n’ intego zishingiye ku iterambere ry’ ubukungu bw’ igihugu, umutekano n’ umudendezo w’ igihugu  byumvikane ko opozisiyo igomba kugaragaza icyo irusha abari ku butegetsi».
Opozisiyo nyarwanda ihora ivuma igihugu
Aha, Lardinois yemeza kandi ko abarwanya Leta y’ u Rwanda bibereye mu mahanga nta mugambi mwiza bafitiye igihugu kuko mu mbwirwaruhame zabo icyo bashyira imbere ni uguharabika Perezida Paul Kagame birengagiza ibyiza yagezeho yubaka u Rwanda.
Ati «  Opozisiyo nyarwanda ishingiye ku binyoma ititaye ku byiza biriho, mfite impungenge nyinshi ko iramutse ifashe ubutegetsi igihugu cyasubira inyuma mu mpande zose z’ ubuzima bukigize ».
Perezida Kagame abonera imbaraga aho rukomeye
  Lardinois asanga imbaraga za Paul Kagame mu kubaka u Rwanda no gustinda abamurwanya zishingiye mu kwanga kwemera kurengerwa n’ amateka mabi.
Aha yatanze urugero rw’ ibihe bya nyuma ya jenoside aho igihugu cyari kigiye guhanagurwa ku ikariti y’ Isi, Perezida Kagame n’ abagenzi be bakahaseruka.
Ati «  Aboretse u Rwanda muri 1994, nta rukundo bari barufitiye ahubwo bashakaga ko rupfa burundu mu mateka ariko Kagame aharanira ko bikosorwa ».
Perezida Kagame nk’ umusirikare ukunda igihugu
Uyu mwanditsi akomeza avuga ko Perezida Paul Kagame na De Gaulle bahuriye ku ngingo ebyiri nyamukuru arizo disipulini ya gisirikare ndetse n’ icyerekezo kimwe cyo gukunda igihugu no kugiteza imbere.
Ati «  Ibyo bintu bibiri bikubiyemo kimwe gikomeye gishingiye ku kutava ku izima no kumva ko nta cyiza kitagerwaho cyangwa se ngo gishoboke » .
Muri iki gitabo cye yise “Paul Kagame, un de Gaulle africain”  Lardinois yerekanye ko nubwo  aba bagabo bombi  batabayeho mu bihe bimwe ariko bahuriye ahanini ku bikorwa by’ indashyikirwa byo kurangwa n’ inzozi ndende zituma bandika amateka.
Asoza avuga ko nubwo abarwanya Paul Kagame bawita umunyagitugu na Marechal Charles De Gaulle yagiye abyitwa na  Franà§ois Mitterrand mu gihe batanafitanye amahuriro mu bikorwa by’ iterambere.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *