Umugore wari utwite yageze ku bitaro yakerewe abyarira mu muryango— REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Jesica Hogan yageze ku bitaro byo mu gace ka Manhattan, mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakerewe, ibise bimufatira mu muryango w’ibitaro abyarira aho.
Ubwo Jesica yageraga ku bitaro (Via Christi Hospital) yari aherekejwe n’umugabo we, akaba yari afite ibise ariko ngo adatekereza ko yahita abyara vuba.
Ubwo yari ageze muri kolidori (corridor) y’ibitaro atarinjira mu cyumba cyarimo muganga, yaratunguwe, gusa abaganga hamwe n’umugabo we bamufasha kubyarira aho yari ageze.
Ibindi, reba amafoto:

U mugabo wa Jesica yagerageje kumufashiriza muri koridoli y’ibitaro

Ababyaza bagerageje gutabara vuba ngo bamufashe kubyara

Umwana arimo avuka
Umuganga yamubyarije aha, atiriwe amujyana ku gitanda cyabugenewe  . Kandaho urebe ifoto
Umwana yari amaze kuvuka, nyina aryamye hasi

Jesica arimo konsa umwana yari amaze kubyarira

Umugabo wa Jesica amusoma nyuma y’akazi bari bakoze katoroshye

Umuryango wishimiye umwana wari wungutse

src dailymail
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Soma Izindi Nkuru