Uwahoze ari umushumba wa Kiliziya Gaturika yaciye amarenga yo gusezera ku Isi

Papa Benedigito wa 16 wahoze ari umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika aratangaza ko ari mu minsi ye ya nyuma hano ku Isi. Uyu wahoze ari umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika mu rwandiko yashyize ahagaragara rwagaragaye muri kimwe mu inyamakuru byo mu Butaliyani, yavuze ko kubera aho yumva imbaraga z’umubiri we zigeze, bigaragaza ko yatangiye urugendo […]

Resitora zo muri Koreya y’Epfo zasabwe guhagarika guteka inyama z’imbwa zirabyanga

Mu gihe mu gihugu cya Koreya y’Epfo hagiye kubera imikono Olympic, izitabirwa n’abazaturuka imihanda yose y’isi, Leta yasabye abateka muri za resitora, kutagabura inyama z’ imbwa, ariko babyanze. Resitora 12 zikomeye cyane ndetse zinazwiho kugabura inyama z’imbwa mu mujyi i Pyeongchang , zari zasabwe kuba zihagaze kugabura izo nyama, ebyiri zonyine nizo zubahirije iri tegeko. Leta […]

Amakipe azaserukira igihugu mu mikino yose yakuriwe inzira ku murima

Mu izina rya Leta y’ u Rwanda , Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) yabwiye amakipe azaserukira u Rwanda mu mikino itandukanye ko muri uyu mwaka ngo kuko inkunga yari isanzwe iyatera itazaboneka kuko ngo mu isanduku y’iyi minisiteri nta mafaranga arimo. Aya mafaranga yari asanzwe agenerwa amakipe azaserukira igihugu mu rwego rwo kuyashyigikira kugirango yitware […]

Uwahoze ari umuyobozi  wa Bangladesh yakatiwe imyaka 5 y’igifungo

Khaleda Zia wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh kuri uyu wa Kane, itariki 08 Gashyantare 2018 yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 abandi batanu bareganwa barimo umuhungu we bakatirwa gufungwa imyaka 10 bazira ibyaha byo kunyereza umutungo. Iki gihano Zia yagiherewe mu rukiko rwo mu murwa mukuru, Dhaka, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza miliyoni 21 z’amafaranga […]

Mfite ubwoba n’isoni! umugabo wanjye yambwiye ngo nshake uwo tuzajya dukorana imibonano mpuzabitsina kuko we yarwaye impyiko- NKORE IKI?

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo umugabo wanjye yagiye kwa muganga basanga arwaye impyiko, yakuwe ku biryo n’ibinyobwa bimwe na bimwe ndetse banamusaba kutazongera gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe azaba atarakira. Icyo gihe cyose kigera ku mwaka nkimaze nigunze, numva umubiri wanjye udakora neza, hari igihe mba numva nkeneye umugabo cyane nkabura uko mbyifatamo. Muri iki […]

Ku myaka ye 50 “Dialo” umenyerewe mu mafilime agiye kwinjira muri muzika

Umukinnyi w’amafilime Musabyimana Charles, uzwi ku izina rya Dialo, aratangaza ko agiye gutera ikirenge mu cy’abandi bakinnyi ba filime basanzwe bakora ubundi buhanzi nko kuririmba cyangwa kwandika ibitabo. Aho we ngo uyu mwaka utari bumusige adashyize bimwe mu bihangano bye hanze mu buryo bw’indirimbo. Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, Dialo yasobanuye ko afite impano yo […]

Gusenga udacogora nibyo byatuma imvura igwa mu buzima bwawe-Pst Jimmy Muyango

Pastor wa Potter’ s Hand Church , Jimmy Muyango ashimangira ko gusenga byo nyine nibyo bishobora gutuma imvura y’ umuhindo ndetse n’iy’ itumba bigwa. Kuri iyi ngingo, Pst Muyango ashishikariza abakristu gushakana umwete Imana biciye mu gusengana umwete kugirango Imana izabiyereke. Aha yemeza ko ijambo ry’ Imana rigereranya imvura n’ amasengesho, imirima nayo isobanura imitima […]

Urutonde rw’ abahanzi 10 b’ Abanyarwanda bakora injyana ya Reggae

Mu gihe mu Rwanda abahanzi benshi bibanda kunjyana zitandukanye zirimo Gospel, R&B, Hip-Hop, Gakondo hari abahanzi ku giti cyabo ndetse n’ amatsinda acuranga injyana ya Reggae. Gusa mu mateka ya muzika, amatsinda nka Nyampinga, Ingeli zigiye zimenyekana cyane mu ndirimbo za Reaggae mu gihe kuri ubu hari amatsinda nka The Best Sound, Holly Jah Doves […]

Wema Sepetu yasubiye mu rukiko afite umwunganizi mushya – Amafoto

Nyuma y’uko umwunganizi wa Wema Sepetu batangiranye urubanza aregwamo gukoresha ibiyobyabwenge witwa Peter Kibatala amutereranye, kuri uyu wa kane, itariki 08 Gashyantare, yongeye kugera mu rukiko ari kumwe n’umwunganizi mushya ubwo urubanza rwe rwasubukurwaga. Wema Sepetu yabaye Miss Tanzania mu 2006, kuri ubu akaba ameneyerewe muri sinema ya Tanzania izwi nka Bongo Movies ndetse akaba […]

Burundi : Opozisiyo yanenze Loni yateye inkunga igitangazamakuru cy’umugore wa Perezida Nkurunziza

Abatavuga rumwe na Leta, bamaganye Loni nyuma yaho iteye inkunga y’ amadorari Televiziyo na Radio Buntu bikorera mu Ntara ya Ngozi bya by’ umugore wa Perezida w’ u Burundi, Denise Nkurunziza. Ishami rya Loni rishinzwe abaturage (FNUAP) ryateye inkunga Radio-Televiziyo  Buntu, inkunga ya miliyoni 106 y’ amarundi   bingana n’ amayero ibihumbi 49. Opozisiyo itavuga rumwe […]

Umugore wari utwite yageze ku bitaro yakerewe abyarira mu muryango— REBA AMAFOTO

Jesica Hogan yageze ku bitaro byo mu gace ka Manhattan, mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakerewe, ibise bimufatira mu muryango w’ibitaro abyarira aho. Ubwo Jesica yageraga ku bitaro (Via Christi Hospital) yari aherekejwe n’umugabo we, akaba yari afite ibise ariko ngo adatekereza ko yahita abyara vuba. Ubwo yari ageze […]

Shaddy Boo yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Umunyarwandakazi,  Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya  Shaddy Boo,  wigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo yigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu arabarizwa mu gihugu cya Uganda aho agiye kwitabira igitaramo cy’umuhanzikazi, Fille. Ni mu birori byo kumurika umuzingo(Album) y’umuhanzikazi Fille yise Alter Ego izaba kuri uyu wagatandatu ahazwi nka Kampala Golf Horse Hotel mu […]

Afurika yihagije mu bukungu yakotswa igitutu —Donald Kaberuka

Inzobere Donald Kaberuka wahoze ayobora BAD, ubarizwa mu itsinda rishinzwe gutekereza uburyo Afurika igomba kwigenga no kwihaza mu by’  ubukungu yemeza ko uyu umugabane uramutse ugeze kuri iyi ntego uzakomeza kotswa igitutu n’ ibihugu bikomeye ku isi. Ibi  Kaberuka yabishamangiye cyane ku matariki 28 na 29 Mutarama 2018, ubwo yari mu nama ya 30 y’ […]

RDC: Umugore wa Col. Tshibangu afite impungenge ko umugabo we azicwa na Leta

Umugore wa Col.John Tshibangu wahoze mu gisirikare cya Congo (FARDC) akaza kukivamo ndetse agatangaza ko yashinze umutwe w’inyeshyamba, nyuma yaho Leta ya Tanzania imufatiye ikamuha iya Congo, umugore we avuga ko ahangayikiye ubuzima bwe. Col.John Tshibangu yatorotse igisirikare cya Congo mu 2012, afatwa ku wa 29 Mutarama 2018 muri Tanzania yoherezwa muri Congo. Uyu musirikare […]

Polisi imaze gufata moto icumi muri 12 zibwe muri uyu mwaka wa 2018- (CP) Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, (CP) Theos Badege, atangaza ko ibikorwa byayo byo gushakisha moto zibwe no gufata abakekwaho ubujura bwazo , byatanze umusaruro, muri moto 12 zibwe kuva uyu mwaka wa 2018 watangira, icumi muri zo zarafashwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Commissioner of Police (CP) Theos Badege, avuga ko izi moto zagiye zibwa ba […]

Hirya no hino ku Isi ambasade z’u Rwanda zibasiwe n’imyigaragambyo yamagana ibyo Israel ishaka gukora

Usibye imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Israel ku wa 7 Gashyantare 2018, mu mijyi ya New York, Paris, Beijing ndetse na Toronto naho habereye imyigaragambyo nk’iyi imbere ya za Ambasade z’u Rwanda yamagana iyimurwa ku ngufu ry’abimukira Israel imaze iminsi igaragaza ko idashaka ku butaka bwayo. Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel dukesha […]

Inama Dr Jose Chameleone agira abahanzi bagenzi be, ni ukuzajya bitwaza imihoro

Nyuma y’aho umuhanzi Mowzey Radio, waririmbaga mu Itsinda ‘Goodlyfe’ akubitiwe mu kabari bikamuviramo gupfa, bagenzi be bakomeje kugira amakenga, ari nayo mpamvu Dr Jose Chameleone yaburiye abandi kuzajya bitwaza imihoro mu modoka zabo. Dr Chameleone ahanura bagenzi be, hari mu muhango wo gushyingura Mowzey Radio ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018. Abasaba kuzajya […]