Burundi : Opozisiyo yanenze Loni yateye inkunga igitangazamakuru cy’umugore wa Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Abatavuga rumwe na Leta, bamaganye Loni nyuma yaho iteye inkunga y’ amadorari Televiziyo na Radio Buntu bikorera mu Ntara ya Ngozi bya by’ umugore wa Perezida w’ u Burundi, Denise Nkurunziza.
Ishami rya Loni rishinzwe abaturage (FNUAP) ryateye inkunga Radio-Televiziyo  Buntu, inkunga ya miliyoni 106 y’ amarundi   bingana n’ amayero ibihumbi 49.
Opozisiyo itavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko itumva impamvu Loni yihaye inshingano zo gutera inkunga igitangazamakuru gishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Leta ihohotera ndetse ikanica abaturage, nk’ uko RFI ibitangaza.
Ku ruhande rwa FNUAP, yasobanuye ko yateye iyi nkunga mu rwego rwo kuzuza  intego yayo  yo gushishikariza abaturage kuringaniza imbyaro.
Umuyobozi wa FNUAP mu Burundi, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki gitangazamakuru , yagize ati « Twahisemo Radio-Televiziyo Buntu  tutagendeye ku marangamutima ya politiki ahubwo twaragenzuye dusanga  igera ku baturage benshi kandi baciriritse bityo bidufashe mu kazi kacu.
Iyi nkunga yagenewe kuzafasha Radio-Televiziyo Buntu kugura ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu kugezaho abaturage amakuru , ibiganiro  ndetse n’ imyidagaduro.
Perezida w’ Ishyirahamwe ry’ Abanyamakuru b’ Indorerezi(OBP), Innocent Muhozi yahise anenga Loni avuga ko bitumvikane uburyo itera inkunga igitangazamakuru cyamamaze Perezida Nkurunziza n’ umugore we.
Ati « Aba bari guterwa inkunga nibo basenye itangazamakuru ryigenga ndetse banajugunya mu magereza inzirakarengane zisaga ibihumbi 8 baziziza ko zitabiriye imyigararagambyo ».
Muhozi yatangaje na none ko iyi nkunga Loni itewe Denise Nkurunziza ari ubugambanyi bukomeye ikoreye abarundi mu bihe bikomeye by’ amateka ya politiki bari kunyuramo.
 
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *