Mbifurije icyumweru duhurira kuri uru rubuga rwa bwiza.com dukungurana inama, cyane cyane abubatse nâabari mu nzira yabyo.
Na njye ndi mu nzira yo kurushinga, nitwa Janviere (rwahinduwe) ntuye mu Bugesera, umusore twiteguraga kurushinga mu mpeshyi we akorera mu mujyi wa Kigali
Icyanteye impungenge, nakomeje kubaza umusore akazi akora mu mujyi wa Kigali, akambwira ko yoza amakaro, ko abakiriya bamuhamagara akajya kubogereza amakaro mu ngo, ko afite akamashini akoresha.
Rwose hari nâabamuhamagara turi kumwe, bagahana gahunda numva, akambwira ati âubu agatubutse karabonetseâ nkishima kuko mba nejeje nuko cheri akazi ke kagenda neza.
Umwe mu basore bâinshuti ye tuziranye, yanyibiye ibanga, ati âumugabo mugiye kubana ni umupfubuzi, njye nta nubwo abapfubuzi nari mbazi ni nabwo bwa mbere nari numvise iri jambo, aransobanurira ati âni umusore cyangwa umugabo usambana nâabagore bakuze bakamuha amafarangaâ.
Namubajije byinshi ansobanurira ko hari abagore baba batakitaweho nâabagabo babo, noneho bagahitamo gushaka abasore bakiri bato babapfubura, mu gihe ababo baba batabagejeje ku ntego, gusa naje kumva ko birimo ingaruka nyinshi.
Nakoze ubugenzuzi bwanjye, cheri mwaka telefone ye mutunguye, ndayijagajaga, ibyo nasanzemo ni akumiro, nasanzemo amafoto menshi yâabagore bagera muri 7 bambaye ubusa bamwoherereza, amagambo baba baganiriye na gahunda baba bahanye, byose narabyiboneye.
Gusa nahise mbimubaza, ambwiza ukuri ko atazi no koza amakaro, gusa ko abo bagore abenshi babeshya abagabo babo ko yoza amakaro kugirango nibamusanga muri urwo rugo batamwibazaho cyane, ko gupfubura abikoze imyaka 4 kandi ko amaze gukuramo ubutunzi.
Yansezeranyije ko abivuyemo, ko ubutunzi yabikuyemo bihagije, ko agiye gushaka akakandi kazi ko gukora na njye, gusa ibi ntabwo nabyizeye, ndumva mfite impungenge, mungire inama. Murakoze!!.
Niba nawe ufite icyo ushaka kugishaho inama biciye kuri bwiza.com, twandikire kuri email: kamikazigentille08@gmail.com watsapp 0785058200



