Tom Close arahakana ibivugwa ko yaba yaratandukanye na Kina Music

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi ishize Tom Close yasohoye indirimbo zinkurikirane mu zindi nzu zitunganya umuziki zitari Kina Music asanzwe abarizwamo, abenshi mu bakurikiranira hafi iby’uyu muhanzi batangiye gukeka ko uyu muhanzi yaba atakibarizwa muri Kina Music.
Mu kiganiro kigufi na bwiza, ku ruhande rwa Tom Close we asanga ababitekereje n’ababivuga bafite ishingiro kuko amaze igihe akorera muzindi studio, gusa ngo amasezerano afitanye na Kina Music amwemerera gukorera aho ashaka.
Tom Close yagize ati” Amasezerano mfitanye na Kina Music si ukunkorera indirimbo gusa, ahubwo ni imicungire (managment), ntabwo banshyiraho imbibi, singombwa ko nkorera muri Kina Music gusa, mu minsi ishize nagiye nkorana n’izindi studio, ibyo byari mu rwego rwo kwagura imbibi, gusa ibikorwa byose nkoze bigomba kuba biri kurwego rwa Kina Music.”
Yakomeje avuga ko yemerewe kuba yakorera muri Studio iyo ariyo yose, mu gihe igihangano kiri kurwego Kina Music yifuza. ” Rero sinavuye muri Kina Music ntanagahunda mfite yo kuvamo, yaba kuruhande rwanjye kimwe nabo umubano wacu umeze neza”
Tom Close kandi amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo yise ” Naba Umuyonga”, ikunzwe cyane muri iyi minsi.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…
JD Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *