Aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ibyifuzo nama bya Loni ku burenganzira bwa muntu

N’ubwo ari ukureba aho tugeze dushyira mu bikorwa imyanzuro yose uko ari 50, nishimiye kubamenyesha ko 8% muri yo twarangije kuyishyira mu bikorwa. Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye ubwo yatangizaga inama yasuzumirwagamo aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo nama 50 ku isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu. Hari kuwa 06 Gashyantare 2018 ubwo […]

Ndumuhanzi mwiza kandi ntabyo nize- Bruce Melody

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukoresha Bruce Melody mu muziki ahamya ko ari umuhanzi mwiza kabone nubwo atabyize.   Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Isango aho yagarukaga ku mashusho yakwirakwijwe ku mumbuga nkoranyambaga nka Instagram aho nawe ubwe (Bruce Melody) yagaragaye ari kumwe na Mico the Best mu modoka bagenda batera igiparu(ikiganiro) bavuga ko abanzi bo mu […]

Jose Chameleone yerekanye ubudahangarwa bwe muri “Amani Festival”

Tariki 08 Gashyantare 2018 nibwo, Jose Chamilione yaraye mu Rwanda ubwo yarimo yerekeza i Goma muri Repubulika iharanira Democratie ya Congo, aho yari yitabiriye iserukiramuco rya Amani Festival. Nk’ibisanzwe uyu muhanzi ntiyigeze atenguha abakunzi be dore ko yabataramiye kakahava mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe nka Jamila, Dorotia, Tingisha, Champion, Valuvalu, Wale Wale n’izindi. Nk’intararibonye Chameleone […]

Kinani Delphine arasaba guhindura izina akitwa Abimana Delphine

Uwitwa KINANI Delphine mwene NKURIZA Evariste na MUKANDAMAGE Leonille utuye mu Mudugudu w’Ubumwe, akagari ka Kora, umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, uboneka kuri Telefoni igendanwa, 0781276421. Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina KINANI, akarisimbuza izina ABIMANA mu mazina asanganywe, KINANI Delphine akitwa ABIMANA Delphine. Impamvu atanga ni uko izina KINANI, rimutera […]

Abagabo bishe inzoka nini kuyikorera birabananira bitabaza imodoka —REBA AMAFOTO

Abahigi bari mu ishyamba riherereye ku kirwa cyana Borneo, muri Malaysia, bishe inzoka nini, kurayikorera birabananira biba ngombwa ko bitabaza imodoka ya Pick Up. Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, nibwo abaturage bo muri iki gihugu bakennye, bavumbuye iyi nzoka, yihishe munsi y’igiti cyaguye, bakoresheje imashini isatura ibiti babanza gucamo kabiri igiti ngo […]

Hamenyekanye ko ubunyobwa, Diamond Karanga, umuhanzi Diamond yiyitirira atari ubwe

Nyuma y’aho hatangiye kumvikana umwuka mubi hagati ya Clouds Media Group na studio y’umuhanzi Diamond Platnumz izwi nka Wasafi, amabanga yari ari hagati y’ibi bigo byombi yatangiye kujya ahagaragara ndetse hamenyekana ko ubunyobwa bwa Diamond Karanga bukorwa na Clouds, ahubwo Dimond akaba ari ambasaderi nk’uko abereye ambasaderi Belaire. Umwe mu bashyize aya makuru ahagaragara witwa […]

Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Abantu 11 bakomerekejwe na gerenade yatewe mu kabari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018. Nk’uko bitangazwa na Polisi mu Burundi, ngo gerenade yatewe mu kabari kitwa Mutobe gacururizwamo urwagwa mu gace ka Musaga (Ceceni), Komine Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Ku cyumweru nibwo Polisi yatangaje ko […]

Tom Close arahakana ibivugwa ko yaba yaratandukanye na Kina Music

Mu minsi ishize Tom Close yasohoye indirimbo zinkurikirane mu zindi nzu zitunganya umuziki zitari Kina Music asanzwe abarizwamo, abenshi mu bakurikiranira hafi iby’uyu muhanzi batangiye gukeka ko uyu muhanzi yaba atakibarizwa muri Kina Music. Mu kiganiro kigufi na bwiza, ku ruhande rwa Tom Close we asanga ababitekereje n’ababivuga bafite ishingiro kuko amaze igihe akorera muzindi […]

Burundi: Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro barataka inzara mu miryango yabo

Ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia zirishyuza imishahara y’amezi atanu, aho bamwe muri aba ngo baheruka umushahara mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize bagasaba minisiteri y’ingabo kubaha ibisobanuro kubera ko bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu bahabwa umushahara wabo ku gihe. Nk’uko abo basirikare babitangaza, ngo abayobozi babo babaha […]

Imiryango yo mu burasirazuba ifite ikibazo cy’inzara igiye guhabwa inkunga y’ibyo kurya

Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura uko yatanga ubufasha bw’ibyo kurya ku miryango isaga 3,000 mu burasirazuba ikeneye inkunga yo guhangana n’ingaruka z’uruzuba rwibasiye iki gice. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikaba ivuga ko nubwo ibindi bice by’igihugu byagize umusaruro mwiza mu gihembwe cya mbere cy’ihinga muri uyu mwaka kiri ku musozo, ingo nyinshi mu burasirazuba bw’igihugu zabonye […]

Ni umusore w’umuganga, arashaka umukunzi w’umukobwa n’ubwo yaba yarabyaye nta kibazo

Muraho, nitwa Rutikanga Davis mfite imyaka 27, navukiye i Musanze ariko nkora kuri hopital ya Rwamagana,  ndi umuganga w’umwuga (medecin) ndashaka umukunzi uteye atya: – Uko yaba ateye kose afite gahunda ndetse ukuze bihagije ubyibushye bidakabije unanutse bidakabije -Yambara ipantalo ndetse nibindi ark yiyubashye atiyambika ubusa – Kuba afite gahunda vuba yakunda by’ukuri – Kuba […]

Vera Sidika yaburiye abagabo bifuza kumusoma ko bazirengera ingaruka

Vera Sidika, ni umunyakenyakazi uzwiho kumurika imideli ariko by’umwihariko, akaba akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga akavugisha benshi. Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania kibitangaza ko uyu mukobwa ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akanashyiraho amagambo ashotora abagabo, ngo benshi bagiye bagaragaza ibyifuzo byabo ko bifuza kuba bamusoma. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sidika […]

Abo inzoga yandagaje mu ruhame- Reba amafoto nawe wisekere!

Inzoga nubwo benshi bayikunda ko ibafasha gusabana no gutera akanyabugabo, ariko iyo umuntu anyoye akarenze urugero, ishobora gutuma umuntu atakarizwa ikizere n’icyubahiro yari afite kikayoyoka. Mu kinyarwanda baca umugatu bati “Uyikura mu ntango ikagukura mu bagabo” gusa na none hari n’abavuga ko inzoga ari mucyura buhoro”. Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho […]

Urukiko rwanzuye ko Diamond azajya agenera Mobetto indezo ingana na miliyoni 2 buri kwezi

Nyuma y’igihe kirekire urukiko rukurikirana ikirego cya Hamisa Mobetto, yaregagamo umuhanzi Diamond Platnumz, kuba barabyaranye umwana akaba atamuha indezo nk’uko yabimwemereye  kuri ubu byamaze kwemezwa ko uyu Diamond Platnumz agomba kujya agenera Mobetto indezo ingana na 250.000ksh ushyize mu manyarwnda ni miliyoni 2 n’imisago, buri kwezi. Ibi bije nyuma yaho umuhanzi Diamond abyaranye umwana n’uyu […]

Nizeye ko Neymar azakomeza kugumana natwe igihe kirekire- Thiago Silva

Mu gihe hari amakuru yiswe ay’ibihuhu avuga ko ikipe ya Real Madrid ishaka kugura Neymar ukinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bamwe mu bakinnyi bakinana, bavuga ko batifuza ko abavamo. Thiago Silva, akaba na kapiteni w’iyi kipe ya PSG, yatangarije itangazamakuruko ko iminsi mike Neymar amaze muri iyi kipe, batifuza ko yahita agenda, ko hari […]

Abafana ba Rayon Sports bakanze umutoza wa Lydia Ludic yo mu Burundi

Induru yonyine (abafana ba Rayon sports )bafite, ugize ubwoba watsindwa  nk’ibitego nka bitatu. Ibyo ni ibyatangajwe n’umutoza w’ikipe ya Lydia Ludic (LLBS4A)yo mu Burundi ubwo bari basubiye mu Burundi nyuma yo kunganyiriza kuri stade Amahoro n’ikipe ya rayon Sports mu mukino wa CAF Champions League wabaye kuwa gatandatu ushize. Kuri iki Cyumweru, itariki 11 Gashyantare […]

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa

Ibitaro bya CHUK bigiye kuvanwa mu mujyi wa Kigali byimurirwe I Masaka, aho bivugwa ko imyiteguro irimbanyije yo kwimura ibi bitaro bikavanwa hagati mu karere k’ubucuruzi. Dr Theobald Hategekimana, Umyobozi Mukuru wa CHUK, yemeje aya makuru mu kiganiro yahaye The New Times, ariko avuga ko byose biri gukurikiranwa na minisiteri y’ubuzima. Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane […]