Jose Chameleone yongeye kwibasira Bebe cool

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe humvikana umwiryane hagati yabahanzi babiri bakomeye bakomoka mu ighugu cya Uganda Chameleone na Bebe Cool, ikiri kuvugwa  ubu n’uguterana amagambo hagati yabo, dore ko Chameleone yasaga nuwihimura kuri  Bebe cool amunenga ku kayabo yatakaje ku mashusho y’indirimbo ye “want it”.
Ibi Dr Jose chameleone yabitangaje nyuma yaho umuhanzi Bebe Cool aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “want it” yatwaye akayabo, ibi akaba aribyo yahereyeho amwibasira avuga ko atarakwiye gukora amashusho ahenze nyamara agikodesha inzu abamo akomeza avuaga ko yarakwiye kubaka amazu dore ko amaze kwibikaho abana 6.

Bebe Cool house which he finished months ago
Bebe Cool na Zuena imbere y’inzu bari kubaka

Bebe cool nawe ntiyaripfanye yahise asubiza Chameleone abinyujije ku mbuga nkorambaga ze nka Facebook akoresheje videwo yamusubije ko akwiye kumenya ibye(Chameleone) kuba afite abana 6 abizi kandi yabateganyirije ndetse yahise yifotoreza kuri imwe munzu ari kubaka i herereye i Kiwatule. mu kumwihenuraho yongeyeho ko amashusho yindirimbo ye want it ahenze kurusha ibibanza byose chameleone yaba yarigeze agura.
Si ubwambere aba bahanzi bumvikanye bashyamirana kuko umwuka mubi hagati yabo si uwubu kuko umaze igihe, byanatangajwe ko Bebe Cool yabujijwe no kugera mu kiriyo cya nyakwigendera Mowzey Radio waririmbanaga n’umuvandimwe wa Chameleon Weasel Manizo uherutse gukubitirwa mu kabari bikamuviramo urupfu.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *