Uganda ivuga ko nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha yagiranye n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibyumweru bishize hasakaye amakuru avuga ko Leta ya Uganda ishyigikiye abashaka guhungabanya umetakano w’u Rwanda, Uganda yateye utwatsi aya makuru ivuga ko ibi ari  ukuyobya uburari  gukorwa n’ibinyamakuru bya Leta y’u Rwanda ndetse ikanahakana ibyo gushyira umukono ku masezerano yo guhererekana abanyabyaha.
Mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda nka Virunga Post na Chimpreports  byakunze gutunga agatoki Urwego rw’iperereza rya Gisirikare rya  Uganda(CMI) ku bijyanye no gushimuta Abanyarwanda ndetse no gukorana bya hafi n’ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda, Rwanda National Congress(RNC) mu mugambi waryo wo guhirika Leta y’u Rwanda, Uganda ivuga ko ibi byaba ari ukwibeshya no kuyobya amahanga hirengagijwe uburyo u Rwanda  rushimuta impunzi z’Abanyarwanda ziba  muri iki gihugu.
Inkuru dukesha Softpower, ivuga ko ibyatangajwe ko hari amasezerano yaba yarabayeho hagati ya Uganda n’u Rwanda ku bijyanye no guhererekanya abanyabyaha, Uganda itigeze iyashyiraho umukono, ibyo bita”ratification”.
Iki kinyamakuru kandi cyateye utwatsi ku byatangajwe ko haba hari amasezerano yasinywe hagati y’abakuru ba polisi z’ibihugu byombi mu rwego rwo kwemeza ibijyanye no guhererekanya impunzi z’Abanyarwanda ‘Memorandum of Understanding’(MOU) kinongeraho ko ibi bitaba bihagije mu buryo bwemewe bwo kuba impunzi z’Abanyarwanda zasubizwa mu Rwanda zahunze zireba.
Rene Rutagungira akomeje kuba ipfundo ry’ikibazo
Umunyarwanda Rene Rutagungira afungiwe muri Uganda aho ashinjwa gushimuta uwahoze ari umurinzi wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame witwa Lt.Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege yavuze ko ibyakozwe byose byubahirije amategeko mpuzamahanga kandi hari amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu kohererezanya abakekwaho ibyaha. Iyi ni ingingo Uganda ihakana yivuye inyuma ivuga ko nta masezerano yemejwe hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’ifatwa rya Rutagungira, Abanyarwanda benshi bagiye batabwa muri yombi na CMI bashinjwa ibikorwa byo kuba intasi z’u Rwanda ari nazo ngo zigira uruhare mu ishimutwa ry’Abanyarwanda bahungiye muri Uganda.
Leta ya Uganda yakomeje ivuga ko aba banyarwanda bashimutwa baba bakekwaho ibyaha by’iterabwoba kandi ngo ni mu rwego rwo kugabanya  ikigero kiri hejuru cy’uburyo u Rwanda rwaseseye muri Uganda, iyi ngo ikaba yari impamvu nyamukuru  ituma impunzi z’Abanyarwanda nyinshi zagiye ziburirwa irengero ndetse zimwe zikicwa ku bufatanye bw’Umuyobozi wa Polisi mu gihugu cya Uganda,  IGP Gen. Kale Kayihura.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa IGP Kale Kayihura muri iki kibazo.
Ibinyamakuru bikomeje gutunga agatoki CMI ikuriwe na Brig.Gen.Abel Kandiho ko ifasha kwinjiza impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare cya Jenerali RNC ya Jenerali Kayumba Faustin Nyamwasa nyamara Uganda yo ntacyo yigeze itangaza ku biyivugwaho.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

Fred Rugira Masengesho/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *