Cyril Ramaphosa amaze gutorerwa kuba Perezida wa Afurika y'Epfo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2018, Nyuma yuko uwari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yegujwe, kuri ubu yamaze gusimbuzwa uwari umukuru w’ishyaka, African National Congress (ANC), Cyril Ramaphosa,  ugomba kuzayobora Afurika y’Epfo mu igihe cy’inzibacyuho. Cyril Ramaphosa wari usanzwe ari Visi Perezida yatowe n’Inteko ishingamategeko ya Afurika y’Epfo ngo asimbure Jacob […]

Umuryango wa Wayne Rooney wungutse umwana wa kane

Coolen Rooney, umugore w’icyamamare muri ruhago, Wayne Rooney, yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu, akaba ari umwana wa kane bungutse. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Coolen Rooney yatangaje ko umuryango wishimiye kwakira umwana wabo mu muryango. Ati “Birashimishije kwakira umwana wacu w’umuhungu, ni munini apima 3.9kgs, ni mwiza,…”. Uyu mugore yakomeje avuga ko umwana wabo […]

Diplomate aragaya  amaradiyo adakina Hip Hop yibeshya ko aribwo busirimu 

Mu gihe umurindi w’injyana ya Hip Hop ugenda ucogora yaba ku bakunzi b’ayo ndetse n’abayikora, umwe mu nkingi za mwamba muri iyi njyana uzwi ku izina rya Dipolomate aratangaza ko imbogamizi isubiza inyuma iyi njyana ari uko idakinwa ku kigero kimwe nk’uko izindi njyana zikinwa. Diplomate wivugira atuje, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa bwiza.com uko abona […]

Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yeguye

Amakuru aturuka muri Ethiopia aremeza ko Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’intebe Ethiopia yaguye ku mirimo ye no ku buyobozi bw’ishyaka EPRDF riri ku butegetsi. Nkuko Reuters ibitangaza, Hailemariam yeguye ku imirimo yo kuba Minisitiri w’intebe no kuba umuyobozi w’ishyaka ririri ku ubutegetsi rya EPRDF kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gashyantare 2018, kandi akaba […]

Seburikoko yibasiye abirirwa bamusaba kurongora ku ngufu

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien uzwi ku izina rya Seburikoko aratangaza ko abangamiwe bikomeye n’abantu benshi bamwoherereza ubutumwa bugufi kuri telephone ye igendanwa bamwe bakanamuhamagara bamubwira ko bifuza kumubona afite umugore. Mu kiganiro kigufi bwiza yagiranye na Seburikoko, yadutangarije ko muri iyi minsi afite ikibazo cy’abantu bigize abajyanama be basigaye bivanga mu buzima bwe nkaho […]

Uganda ivuga ko nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha yagiranye n’u Rwanda

Nyuma y’ibyumweru bishize hasakaye amakuru avuga ko Leta ya Uganda ishyigikiye abashaka guhungabanya umetakano w’u Rwanda, Uganda yateye utwatsi aya makuru ivuga ko ibi ari  ukuyobya uburari  gukorwa n’ibinyamakuru bya Leta y’u Rwanda ndetse ikanahakana ibyo gushyira umukono ku masezerano yo guhererekana abanyabyaha. Mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda nka Virunga Post na Chimpreports  byakunze […]

Amakosa usabwa kwirinda mu ijoro ry'ubukwe bwawe

Umunsi w’ubukwe ku bashakanye, ni umwe mu minsi iba itazibagirana mu buzima bwabo, gusa hari byinshi baba basabwa kwitwararikamo kuri uwo munsi birinda ko byababera kidobya mu byishimo byabo. Kimwe mu byo bagomba kwitwararikamo ni ikijyanye no gutera akabariro kuri uwo munsi w’ubukwe bwabo, Dore bimwe umugabo aba asabwa kwitondera: 1.Irinde hubuhubu mu buriri: Abenshi […]

Paul yize icungamutungo muri kaminuza, arashaka umukobwa bakundana utarengeje imyaka 32

Nitwa Jean Paul, nkaba nifuza umukunzi. Mfite imyaka 29, nkaba mfite A0 muri accounting. Ubusanzwe ndi umudivantiste. Umukobwa nifuza: * Usenga ari umudive byaba ari akarusho, n’umu cathorique ntacyo bitwaye cyane, ntabe anywa inzoga cg itabi * yarangije kaminuza *afite akazi cg ikindi kintu akora kimwinjiriza amafaranga *atarengeje imyaka 32 *ari inzobe cg imibiri yombi. […]

Zari yatandukanye na Diamond amushinja ubusambanyi

Nyuma y’igihe kitari gito havugwa umwuka mubi hagati ya Diamond n’umugore we, Zari wari umaze kumubyarira abana babiri, kuri uyu wa 14 Gashyantare, umunsi wahariwe abakundanye, batandukanye. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akurikirwaho n’abafana basaga miliyoni 3.6, Zari yatangaje ko bitoroshye gufata umwanzuro ariko ko bibaye ngombwa ko atandukana na Diamond bitewe n’inshuro nyinshi […]

Musanze: Polisi yahuguye abaturage ku ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda

Kuwa kabiri tariki ya 13 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yahuguye abagize komite z’abaturage zo gukumira ibyaha, bazwi ku izina rya “Community Policing Committees”( CPCs). Bibukijwe indangagaciro zikwiye kubaranga nk’abanyarwanda ubwabo kugira ngo zibafashe gukora akazi kabo neza. Aya mahugurwa yabereye mu murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, aho abaturage […]

Ruhango: Abarema n’abacururiza mu isoko rya Ntenyo bataka kutagira ubwiherero

Hashize amezi asaga 30,  abarema n’abacururiza mu isoko rya Kijyambere rya Ntenyo, rihereye mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango bataka kutagira ubwiherero rusange ku isoko, ubuyobozi bw’akarere bukabizeza kuryubaka mu gihe cya vuba, ariko ntihagire igikorwa. Iki kibazo cyo kutagira ubwiherero ku bakorera n’abarema isoko rya kijyambere rya Ntenyo, cyatangiye kumvikana kuva muri Kanama […]

Jacob Zuma wari Perezida wa Afurika y’Epfo yeguye

Tariki ya 14 Gashyantare isize uwari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yeguye ku mwanya we nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’ishyaka rye hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ibyaha ruswa yakekwagaho. Mu ijambo Zuma yagejeje ku baturage ba Afurika y’Epfo ryaciye kuri Televiziyo y’Igihugu, yagize ati “Nta buzima buzatakara kubera izina ryanjye ndetse na ANC ntizigera […]

Itangazo ry’Ibyemezo y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

None ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyavuye mu ngendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagiriye i Davos mu Busuwisi muri World Economic Forum n’i Addis Ababa muri Etiyopiya mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze […]