Seburikoko yibasiye abirirwa bamusaba kurongora ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien uzwi ku izina rya Seburikoko aratangaza ko abangamiwe bikomeye n’abantu benshi bamwoherereza ubutumwa bugufi kuri telephone ye igendanwa bamwe bakanamuhamagara bamubwira ko bifuza kumubona afite umugore.
Mu kiganiro kigufi bwiza yagiranye na Seburikoko, yadutangarije ko muri iyi minsi afite ikibazo cy’abantu bigize abajyanama be basigaye bivanga mu buzima bwe nkaho aribo bamubyaye, ndetse bamwe ngo ntibatinye kumubwira nabi abandi bamuseka ngo arakuze kandi ntamugore afite.
Sebu yagize ati’’ Rwose nihanije abantu bamaze iminsi banyandikira ubutumwa bugufi bambaza impamvu ntarongora ndetse hari n’ababimbirwa bungikanya buri munsi bakampamagara bikageraho tuvugana nabi, rwose ndabasabya barebe ibibareba. barabura kwita kubibazo by’imiryango yabo cyangwa ngo bite kungo zabo bakita ku byanjye, njye mfite umukunzi igihe nikigera nzamushaka kandi ntamuntu numwe ugenga ubuzima bwanjye, mfite byinshi cyane nitaho nibirangira nanjye nzashyira mu mago”.
Seburikoko yavutse tariki 25 Ugushingo 1978, yize amashuri rusange (tronc commun) muri ESI-Rutongo, ayisumbuye ayigira muri Collège ya Rilima mu Bugesera mu ishami ry’Ubutabire, Kaminuza ayirangiriza muri KIE mu ishami rya Bio-Geo with Education.
Impano ye ayikomora kuri Se wari umwanditsi n’umucuranzi w’indirimbo za kilizaya zimwe zo mu majwi, yiyemerera ko afite impano nyinshi harimo gukina amakinamico (audio za radio, scenique), kwamamaza, gukina filimi, kuririmba, umushyushyarugamba,  umubarankururu n’izindi nyinshi.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho
JD Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *