Umwongerezakazi Kirie Redfield, ni umugore ufite umugabo akaba akora uburaya, ku munsi aryamana n’abagabo baren ga 30, ibi bikaba bitamutera ipfunwe.
Ibyo Kirie Redfield akora ntabwo abihisha, avuga ko afite abakozi bashinzwe umutungo ndetse ko amafaranga yose yinjije, ayatangaho umusoro wa Leta.
Avuga ko akazi akora agakunda, ati “Ibyo nkora ndabikora kuko ndabikunda, ntacyo mpisha, ntabwo nterwa ipfunwe n’ibyo nkora,… nkunda uburyo nshobora gukoreshamo umubiri wanjye nkorera amafaranga”.
Ikinyamakuru The Mirror, bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza ko Kirie ari umwe mu bihumbi by’abagore b’Abongerezakazi babayeho muri ubu buzima bwo kwigurisha, akaba umwe ushobora kuba yarabashije kwandikisha byemewe n’amategeko akazi akora kuko agatangira imisoro.

Kirie yavukiye anakurira mu mujyi wa Yorkshire, ubwo yari amaze gusoza amashuli abanza nibwo yatangiye kwiga no kwitoza kuvura nk’umuforomo, ubwo yari mu kigero cy’imyaka 20 ngo nibwo yatangiye kugurisha igitsina cye.
Ati “Nari nzi abantu bagurisha igitsina nijoro nanjye nkahora ntekereza ko nzabikora, naragerageje, ndabikunda mpita mbona ko bishobora kunzanira amafaranga”.
Amaze kumenyera akazi yahise ajya mu Budage gukina filimi z’ubusambanyi (Film pornographic), akaba avuga ko iyo yakinnye yabaye iya mbere ku isi. Avuga ko ubusambanyi bwose akora, atajya yifuza kuba yaryamana n’umugabo uri munsi y’imyaka 21.
Mu myaka itandatu ishize nibwo yashakanye n’umugabo wandika indirimbo ngo kuko yari yarakunze ibyo akora.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



