PM Dr. Edouard Ngirente yemeje ko ikibazo cy’imirire kikiri ingorabahizi

Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente yatangaje ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu  kikigaragara kandi ko ari ingorabahizi.Ibi yabitangaje ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo imbere y’inteko rusange y’abasenateri kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura,mu mujyi wa Kigali. Abasenateri bakoze ingendoshuri mu turere 14 […]

Ndyamana n’abagabo barenga 30 ku munsi, ntacyo mpisha kuko nta pfunwe binteye- Umugore wicuruza

Umwongerezakazi Kirie Redfield, ni umugore ufite umugabo akaba akora uburaya, ku munsi aryamana n’abagabo baren ga 30, ibi bikaba bitamutera ipfunwe. Ibyo Kirie Redfield akora ntabwo abihisha, avuga ko afite abakozi bashinzwe umutungo ndetse ko amafaranga yose yinjije, ayatangaho umusoro wa Leta. Avuga ko akazi akora agakunda, ati “Ibyo nkora ndabikora kuko ndabikunda, ntacyo mpisha, […]

Imiyoborere mibi no kudakoresha inzego, ni bimwe mu birimo guteza umwiryane mu itorero Inkuru Nziza- RGB

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiravuga ko icyateje umwiryane mu itorero ‘Inkuru Nziza’,  ari imiyoborere mibi ndetse no kudakoresha inzego bireba zigomba kubafasha gukemura amakimbirane. Mu kiganiro n’ abanyamakurukuru cyabereye aho iki kigo gikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018, umuyobozi ushinzwemo imiyoborere n’amadini, Kangwagye Justus Umuyobozi w’ishamiri […]

Karongi: Umpunzi zo mu nkambi ya Kiziba zigaragambije zivuga ko zishaka gutaha- AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, impunzi z’Abanyecongo ziba mu Rwanda, mu nkambi ya Kiziba, iri mu murenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi, zigaragambije zivuga ko zishaka gutaha iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva mu cyumweru gishize nibwo izi mpunzi zatangiye gutangaza ko mu gihe zizaba zitongerewe […]

Umuntu umwe wari ubashije yarapfuye, uwasimbura Radio ni uwaba aririmba nkawe neza- Weasel

Weasel waririmbanaga na Mowzey Radio  mu itsinda ‘Goodlyfe’ atangaza ko nta muntu yabona wasimbura mugenzi we wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru yise ay’ibihuha yavugaga ko Radio azasimburwa n’umuhanzi King Saha, yabihakanye yivuye inyuma. Ati “ Ndihagije, nta wundi muntu nkeneye. Umuntu umwe wenyine wari ushoboye yarapfuye, kuririmba njyenyine ndabishoboye”. […]

Gitega: Umugabo yatemesheje umugore we ishoka mu mutwe ahita apfa

Umugabo witwa Irankunda Innocent yatemesheje ishoka mu mutwe umugore we, Maniragumije Noella ahita amwica. Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018, i Ruhande, komini Gishubi, Intara ya Gitega mu Burundi. Polisi mu Burundi itangaza ko ahagana saa tatu z’ijoro aribwo Irankunda yatemaguye umugore we ahita apfa. icyaba cyarabimuteye ntikiramenyakana, […]

Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe agahimbazamusyi ka miliyoni 12 nibatsinda LLB Burundi

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura kwerekeza i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, gukina  n’ikipe ya LLB (Lydia Ludic Burundi), umukino wo kwishyura, abakinnyi bashyiriweho akayabo ka milioni 12 mu gihe bazaba basezereye iyi kipe.   Aya makuru yanashimishije abakinnyi,  yageze mu matwi yabo nyuma y’inama yahuje abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe, […]

Ndikumana Danny ni umushoferi, arashaka umukobwa bakundana

Muraho nitwa Ndikumana Danny, mfite imyaka 22, ndi umusore ufite uburebure bwa 1m69cm, nkaba pfite ibiro 70, ndi imibiri yombi nkaba ndi umushoferi. Ndifuza umukunzi w’umukobwa ufite imyaka byibuze hagati ya 18 na 21ans, akaba atuye muri Kigali kuko nanjye ntuye Kinyinya ariko nkorera i Remera, akaba akunda Imana, afite urukundo rutari urwo gukina, akaba […]

Abaperezida 20 ba mbere beza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize

Ngo bishobora kongera kuba gutungurwa gacye kuri buri wese ko ku nshuro ya gatatu abanyamateka bakemeza ko perezida Abraham Lincoln ari we perezida mwiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize mu bamaze kuziyoboza kugeza ubu. Ariko se byifashe gute ku bandi ba perezida bayoboye iki gihugu cya mbere cy’igihangange ku Isi kugeza ubu? Nk’uko byemezwa […]

Mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana ibirayi bikomeje kuborera mu mirima- Minisitiri Mukeshimana

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Geraldine Mukeshimana yavuze ko ibirayi bikomeje kwangirikira mu mirima by’umwihariko mu mirenge ya Cyanzarwe, Migeshi na Busasamana igize akarere ka Rubavu, mu  ntara y’Iburengerazuba. Minisitiri Mukeshimana ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite yatangaje ko impamvu ibi birayi bikomeje kuborera mu mirima y’abaturage aho kugurishwa ari uko amakoperative  yemewe ashinzwe kugurisha […]

Kenya: Abantu 31 batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amasashi barashyikirizwa urukiko

Igipolisi cya Kenya muri Mombasa kuri uyu wa Mbere cyataye muri yombi abantu 31 nyuma yo kubafata bitwaje amasashi ya pusasitiki kandi yaraciwe. Imodoka yari itwaye amasashi nta ruhushya nayo yahagaritswe. Ikoreshwa ry’amasashi ya pulasitiki mu gihugu cya Kenya ryaciwe ku mugaragaro kuwa 28 Kanama mu mwaka ushize wa 2018, hasonerwa amasashi ashyirwamo imyanda n’akoreshwa […]

RDC: Abakozi 2 b’umuryango Hydraulique Sans Frontières bishwe undi arashimutwa

Abakozi babiri b’umuryango nterankunga w’Abafaransa, Hydraulique Sans Frontières, muri iyi weekend ishize barishwe undi arashimutwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere. Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ukaba wamaganye igitero giherutse gutuma Babura bagenzi babo bakoraga ibikorwa byo gutanga ubutabazi bwihuse, binasaba ko undi mukozi […]

Impunzi z’Abanyekongo zirashinja u Rwanda kuzihatira gukurikiza gahunda za leta atari Abanyarwanda

Abanyekongo ibihumbi 17 bahungiye mu Rwanda bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba barashinja leta y’u Rwanda kubabwiriza kujya muri gahunda za leta kandi atari Abanyarwanda bagasaba gusubizwa iwabo cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu kibakira. Ubuyobozi bw’izo mpunzi bukaba buherutse kugeza kuri leta y’u Rwanda na HCR urwandiko, buvuga ko bufite ikibazo cy’ibiribwa byagabanutse cyane na gahunda za […]