Naryamanye na databuja ambitsa imari ihenze, yanyijeje kunyongeza umushahara none ntandeba n’irihumye- NKORE IKI

Sangiza iyi nkuru

Nari maze imyaka isaga ibiri nkora muri kampani ikorera mu mujyi wa Kigali, databuje yakomeje kunyegera cyane, rimwe na rimwe akananyereka ko amfitiye impuhwe zidasanzwe, ariko ubu naje kubona ko yashakaga ko dusambana kandi yabigezeho.
N’ubwo ari we databuje, si we utanga akazi, manager niwe wangaja abakozi, databuje mukuru we yigaragaza rimwe na rimwe iyo dufite inama, gusa yansanze ku kazi, akajya amvugisha neza kugeza ubwo yansabye ko dusohokana, ntabwo nabyanze.
Twaraganiriye mubwira ubuzima mbayeho, angaragariza impuhwe zidasanzwe, byaje kurangira ansabye ko turyamana ndanga, kera kabaye nza kwemera kuko yari yanyijeje kunyongeza, umushahara wanjye uzamuka. basomyi ba bwiza.com, yeremeye anambitsa akamari ntababwira ariko gahenze, angaragariza ko amfitiye ikizere, ko nanjye ngomba kukimugaragariza.
Bitewe n’uburyo numvaga nkeneye kuzamurwa mu ntera. Numvaga ntakwibuza ayo mahirwe, nibyo koko twararyamanye, gusa amahirwe nagize nta nda yanteye cyangwa ngo abe yanyanduza ibindi birwara abaye abifite, agakingirizo twaragakoresheje kandi mfite amakenga menshi.
Nyuma y’ibyo, yanze no kongera kundeba irihumye kandi buri mugoroba yaramapagaraga ambaza ko nageze mu rugo amahoro, mbese anyereka ko angiriye impuhwe cyane.
Nanjye naramuhamagaye inshuro nyinshi ngo mubaze gahunda, yanze kunyitaba, kandi ku kazi ntabwo namuvugisha byagaragara nabi, gusa nubwo mbona ko icyo yashakaga yakibonye, ubwo twaryamanaga aho yari yakodeshe muri hoteli, uwo munsi hari ibintu yambikije bifite agaciro katari munsi ya miliyoni 5.
Nagerageje kubaza umuntu uzi iby’izo mari, ambwira ko ifite agaciro ka miliyoni 5 na 7, gusa na njye ubu niyo mpanze amaso mu gihe mbona yaranciye amazi nyuma yo kumbonera ubwambure, nkore iki koko? ngurishe iyo mari se ubundi mureke, nayinsaba se nzayimuhe atarananyongeza umushahara, mbese no gusinzira byarananiye, ndara nibaza icyo nakora.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *