Ifoto ya Chrissy Teigen, umugore wa John Legend yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse inatangarirwa n’imbaga nyamwinshi dore ko yari yambaye uko yavutse.
Chrissy Teigen usanzwe uzwiho umwuga wo kwerekana imideli ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatunguye benshi ubwo babonaga amafoto ye mu bitangazamakuru hirya no hino, mu gihe umugabo we John Legend atari yiteze ko umugore we yavugisha amangambure abantu barega miliyoni 3 kuri Instagram.

Chrissy ni umugore w’imyaka 29 , arushwa imyaka 7 n’umugabo we, bashyingiranwe mu 2013.
Bitangazwa ko inyinshi mu ndirimbo John Legend asohora zigakundwa, uyu mugore we aba yabigizemo uruhare.
Indirimbo “All Of Me” ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zamenyekanye cyane ku isi akaba yarayisohoye mu mpera za 2013.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Dailymail, ngo uyu Chrissy yahaye inguzanyo umugabo we ubwo yari ari mu mishinga yo gushyira hanze indirimbo nka Tonight, Glory n’izindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


