Kigali: Ihuriro Mpuzamahanga rya Next Einstein Forum (NEF)  rizayoborwa na perezida Kagame riregereje

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuwa 26 kugeza kuwa 28 Werurwe, I Kigali hateganyijwe ibikorwa bitandukanye by’iminsi itatu by’ihuriro mpuzamahanga rya Next Einstein Forum (NEF) rizaba riyobowe na perezida Paul Kagame, rikazahuriza hamwe abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ku butaka bwa Afurika,
Ni inama ikomeye izahuriramo abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga, abayobozi b’ibigo, abanyacyubahiro bakomeye baturutse hirya no hino ku Isi barimo n’Abanyarwanda izamurikirwamo ibigezweho mu bumenyi, ishakirwemo umuti w’imbogamizi zigihari no kureba ahazaza.
Muri aba bazafata n’amajambo muri iyi nama izabera muri Kigali Convention Center, harimo nka Theresia Bauer, minisitiri w’ubumenyi, ubushakashatsi n’ubugeni muri Leta ya Wurttemberg mu Budage, Mary Teuw Niane, minisitiri w’amashuri makuru, ubushakashatsi no guhanga udushya muri Senegal, Prof. Romain Murenzi, umuyobozi nshingwabikorwa wa TWAS (The World Academy of Science), France A.Cordova, umuyobozi wa US National Science Foundation, minisitiri Vincent Biruta, Rush Holt, umuyobozi wa AAAS (American Assosiation for Advancement of Science), n’abandi.
Iyi nama itegurwa ku bufatanye bw’Ishuri Nyafurika riteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS) n’Umuryango Robert Bosch Stiftung, byatangajwe ko izabera mu Rwanda muri Nyakanga mu mwaka ushize wa 2017.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama iri mu murongo igihugu cyihaye wo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuba igicumbi cy’ubumenyi n’udushya mu karere.
Yagize ati “Twashyize imbaraga nyinshi mu kurushaho gukurura impano zishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga muri iki gihe turi kubaka umusingi w’ubumenyi mu gihugu ndetse ihuriro rya Next Einstein Forum ni imwe muri gahunda nyinshi zidufasha kubigeraho. Turi gutegura ibindi bikorwa bizabera rimwe n’iyi nama bigamije gufasha abanyeshuri bakiri bato kuvamo abashakashatsi.”
Ihuriro rya NEF riheruka ryabereye muri Senegal mu 2016 rihuriramo abantu 1258 baturutse mu bihugu 79, aho 60% byabo bari munsi y’imyaka 42 mu gihe mu bayitabiriye na none abagore bakabakabaga 40%.
 
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *