Abasirikare bane barimo ba ofisiye mu gisirikare cya Uganda, UPDF, birukanwe mu gisirikare bazira kugerageza kugaba igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba mu karere ka Mubende bagamije no guhirika perezida Museveni ku butegetsi.
Aba basirikare ni Lt. Col. Philip Frank Eguma, Capt. Hillman Bosco Aleper, Lt Ronald Waibi Mwavu na Pte Kenneth.
Kuri uyu wa kabiri, itariki 13 Werurwe 2018, umukuru w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye, Lt Gen. Andrew Gutti, akaba yemeje ko aba basirikare uko ari bane badakwiye gukomeza kuba mu ngabo z’igihugu ahubwo ari ikibazo ku mutekano wacyo avuga ko bakwiye gufungwa ubuzima bwabo.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Spyreports irakomeza ivuga ko ibi bije nyuma y’aho abashinjwa bemereye icyaha cyo gutegura igitero ku bigo bya gisirikare, bagasaba ko bagabanyirizwa ibihano.
Ubushinjacyaha bukaba bwaravugaga ko hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Gicurasi muri 2014, mu bice bitandukanye bya kampala, Masaka, Luweero na Kenya, aba basirikare bane n’abandi banze gutanga amakuru y’ingenzi ku iyinjizwa mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano kw’abaturage bashaka kugaba ibitero ku ishuri ryigisha gukoresha ibimodoka by’imitamenwa bya gisirikare rya Mubende (Armored Warfare Training School).
Â
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


