Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2018, imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Nairobi yateje umwuzure ku buryo yahagaritse abajya ku mirimo itandukanye.
Iyi mvura ikabije yatumye abacuruzi bahagarika gucuruza kuko n’abagenderaga mu mamodoka babuze aho banyura, kuko imihanda yari yuzuye amazi menshi. Imihanda yibasiwe cyane ni Ronald Ngala Street ,Temple Road, Kimathi Street, Mombasa Road, Uhuru Highway ,,,.

Ku muhanda wa Ojijo Road imodoka zarengewe n’amazi. Abantu kugira ngo bambuke barigutanga amafaranga ababishoboye bakabaheka ku mugongo. Abaturage benshi basohotse mu mazu yabo bikanga ko ashobora kubaridukira.
Umujyi wa Nairobi utuwe n’abaturage barenga milliyoni 4. Ibyicaro bitandukanye by’inzego nkuru z’ubuyobozi niho ziherereye ndetse n’inzu zikomeye z’ubucuruzi zikaba zishobora kugerwaho n’ingaruka mbi z’iyi mvura.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe muri Kenya ( Kenya Meteorological Department) gitangaza ko imvura nk’iyi izakomeza kugwa mu duce twa Migori ,Nakuru,Kiisi ,Kericho,,,.

Â


