Trump yemeje ko Uburusiya bufite aho buhuriye n'urupfu rw'uwari intasi yabwo warozwe

Nyuma y’uko u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza bwemeje ko u Burusiya bushobora kuba bwararoze uwahoze ari intasi yabwo, Sergei Skripal n’umukobwa we, kuri uyu wa 15 Werurwe 2018,Trump na we yashyizwe yemeza ko koko bishoboka yongeraho ko ari ikibazo gikomeye cyane.. Nyuma y’ibibazo byinshi Leta zunze ubumwe za Amerika zagiye zigirana n’igihugu cy’Uburusiya harimo […]

Kisoro: Inkuba itagira imvura yakubise abanyeshuri, umwe arapfa abandi barakomereka

Ku ishuri ribanza rya Kamuhumure rihererye mu karere ka Kisoro muri Uganda, inkuba yakubise abana batandatu nta mvura yagwaga, umwe ahita apfa. Batanu bakomeretse boherejwe ku bitaro bya Mutorere. Umuvugizi wa polisi muri ako gace ka Kigezi, Elly Matte yavuze ko ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa wapfuye afite imyaka 16( Pricila Night) batuye muri Cyogo ho […]

U Burusiya bugiye kwishyura u Bwongereza bwirukane abadipolomate babwo

Leta y’u Burusiya iravuga ko igiye kwirukana vuba abahagarariye igihugu cy’u Bwongereza mu Burusiya, babishyura nyuma yaho na bwo bwirukaniye abarusiya 23. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangarije abanyamakuru ko ukwirukana abo badipolomate b’Abongereza biri vuba. U Bwongereza bwafashe iya mbere bwirukana Abarusiya nyuma yaho Leta ya Moscou yangiye gutanga ibisobanuro ku burozi […]

Gahunda za leta uko zaba nziza zituma abaturage bashaka kuva mu gihugu, zikeneye kongera kunozwa — P. Kagame

“Gahunda za Leta, uko zaba ari nziza kose niba zituma abaturage bashaka kuva mu gihugu, zikeneye kongera gusubirwamo no kunozwa”, ibi ni ibyatangajwe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho ihuza abagize Ihuriro Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha Amajwi n’Amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, i […]

Umukobwa wa Van Damme ari mu nzira yo gutera ikirenge mu cy'ababyeyi be- AMAFOTO

Bianca Bree, ni umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, akaba imfura ya Jean-Claude Camille Franà§ois Van Varenberg uzwi ku izina rya Jean-Claude Van Damme, icyamamare mu mwuga wo gukina filimi. Uyu mukobwa ufite uburebure bwa 1.7m, ngo yakuze akunda umwuga wo gukina filimi cyane cyane yitegereza ibyo se akora akamufatiraho icyitegererezo ari nako akunda imyitozo ngororamubiri. Uyu […]

Umugabo wanjye ntazi guhaha, ataha arya atazi aho byavuye, niyo bibuze ararwana, n’ibyaraye aba abishaka- NKORE IKI?

Kera umugore yarahukanaga, yagera iwabo nyina akamubwira ati subirayo ni uko zubakwa, njye aho bigeze ndabona atariko zubakwa, ahubwo nkeka ko harimo n’inzindi mbaraga zidasanzwe zibitera. Umugabo wanjye tumaranye imyaka 6 tubana, dufite abana babiri, umugabo wanjye ni umufundi buri munsi mbona afashe ibikoresha akajya mu kazi, ntabwo nari numva avuga ko yahembwe. Mbere yahahiraga […]

Kenya: Imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Nairobi yatumye imirimo ihagarara

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2018, imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Nairobi yateje umwuzure ku buryo yahagaritse abajya ku mirimo itandukanye. Iyi mvura ikabije yatumye abacuruzi bahagarika gucuruza kuko n’abagenderaga mu mamodoka babuze aho banyura, kuko imihanda yari yuzuye amazi menshi. Imihanda yibasiwe cyane ni Ronald Ngala Street ,Temple Road, Kimathi […]

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare asabira imbabazi amakosa yakozwe ku buyobozi bwe

Gen. Kale Kayihura wahoze akuriye Igipolisi cya Uganda yashimiye perezida Museveni kuri uyu wa kane, itariki 15 Werurwe ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwamusimbuye mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya polisi ahitwa Naguru muri Kampala. Gen Kale Kayihura wasubijemo umwambaro wa gisirikare akaba yahereje ububasha yari afite ku gipolisi Okoth Ochola wamusimbuye, aboneraho no gushimira perezida […]

Mugabo, dore bimwe mu bintu by'ingenzi umugore wawe akora utazigera umenya

Umugore n’umugabo iyo biyemeje kubana hari bimwe mu byo usanga baziranyeho bo ubwabo gusa abagore bagira ingeso z’ibanga abagabo babo baba batazi  niyo babigenza gute ntibabimenya. Bimwe mu byo twaganirijwe n’umwe mu bagore batuye i Kigali tutifuje kuvuga amazina yadungarije bimwe mu bintu bakunze gukora  nyamara abagabo babo batapfa kurabukwa. 1.Burya ngo imikorere y’umugabo mu […]

Iyo dutumye hari abadukorera ibyo dukeneye, bituviramo kuba ingwate yabo- Perezida Kagame

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko iki ari cyo gihe ku Banyafurika cyo kwikorera ibyabo bakeneye. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’Amajwi n’Amashusho ihuza abagize Ihuriro Nyafurika ry’Ibitangazamakuru bikoresha Amajwi n’Amashusho baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, i Kigali kuri uyu wa 15 […]

Amajyaruguru: Umuhanda Base-Kirambo-Butaro mu nzira zo gushyirwamo kaburimbo

Ibikorwa byo gutunganya umuhanda Base-Kirambo-Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru biri mu nzira yo gusubukurwa mu rwego rwo korohereza abaturage bawukoresha mu bikorwa by’ubuhahirane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 15 Werurwe 2018, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, JMV Gatabazi ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera bakaba basuye uyu muhanda mu rwego rwo kureba uko wakorwa. Aba […]

Hasohowe itangazo ryo guteza mu cyamunara imwe mu mitungo yo kwa Rwigara Assinapol

Nyuma y’urubanza   uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara Assinapaul rwaregagamo ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), ko cyaruteye igihombo nyuma yo kurufunga, ubu noneho kigiye guteza mu cyamunara bimwe mu bikoresho byarwo. Itangazo ryo guteza mu cyamunara bimwe mu bikoresho by’uru ruganda rishyizwe hanze nyuma yaho ku wa 8 Werurwe 2018, […]

Ku mupaka wa Sudani y’Epfo na Uganda haravugwa umwuka ushobora kubyara intambara

Abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda barasaba guverinoma kugira icyo ikora ku cyo bise gucengera ku butaka bwa Uganda kw’igisirikare cya Sudani y’Epfo. Depite Tom Aza Alero wo mu ishyaka NRM, avuga ko abagabo bitwaje intwaro bagera ku 100, bakekwaho kuba ari ingabo za Sudani y’Epfo, bambutse umupaka banyuze mu giturage cya Bari, mu Karere […]

Karongi: Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’igihano cyahawe umugabo wicishije umugore we ishoka

Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije mu ruhame (ahakorewe icyaha),  urubanza Ubushinjacyacyaha bwari bukurikiranyeho uwitwa SEBAZUNGU Ezechias  w’imyaka 67 y’amavuko icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe. Urwo rubanza rwahise rusomwa kuri uwo munsi, itariki 12 Werurwe , maze  uyu mugabo ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 ariko ubushinjacyaha buhita bujurira. Ni icyaha Sebazungu yakoze kuwa 14 Gashyantare 2018 mu Mudugudu […]

Muhanga: Abaturage bahangayikishijwe n’imihanda irimo gusenyuka itararangira gukorwa

Ubwo Abadepite  basuuraga abaturage bo mu mujyi wa Muhanga ku wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, basabwe ubuvugizi  ngo imihanda yo muri uyu  mujyi ikorwe neza dore ko imwe irimo gusenyuka kandi itararangira gukorwa. Harimo iy’amabuye ariko ikaba yaratangiye gusenyuka itamaze igihe ndetse n’umuhanda wa kaburimbo ujya kuri sitade ya Muhanga. Habineza Fabien utuye […]

RDC: Inyeshyamba z’umutwe wa LRA zirifuza gutaha muri Uganda ariko hari ibyo zisaba

Inyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa LRA, uyoborwa na Joseph Kony, zatangaje ko zifuza gutaha mu gihugu cyazo mu ibaruwa zageneye ubuyobozi bw’Intara ya Dungu muri Congo, ariko zigira ibyo zisaba abandikiwe iyi baruwa bavuga ko ari ukujijisha. Iyi baruwa ya LRA yanditswe mu Cyongereza kuwa 3 Werurwe, yageze ku bayobozi ba Dungu binyuze ku […]

Gasabo: Hafashwe uwiyitiriraga inzego za leta akambura abaturage abizeza akazi

Uwitwa Shyaka Denis afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu Karere ka Gasabo akekwaho kwiyitirira inzego za Leta akambura abantu amafaranga abizeza kubashakira akazi; abandi akababeshya ko azabavuganira ku bagatanga.  Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko  yafatiwe mu cyuho ku wa kabiri tariki 12 z’uku kwezi  amaze kwakira ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda by’umwe mu […]

Kanyabayonga: Abahoze muri FDLR barasaba kubanza kugirana ibiganiro n’u Rwanda mbere yo gutaha

Icyemezo cyo gufunga inkambi y’agateganyo icumbikiye abarwanyi b’umutwe wa FDLR iherereye I Kanyabayonga mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru ngo ni icyemezo kitagibwaho impaka nk’uko byongeye kwemezwa n’umuvugizi wa Leta ya Congo, kuwa 13 Werurwe. Ni mu gihe aba barwanyi bo bongeye gusaba ibiganiro na guverinoma y’u Rwanda mbere yo gutaha. Kuwa […]