Kuri uyu wa 18 Werurwe, abaturage b’igihugu cy’Uburusiya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu. Perezida Putin araza imbere n’amanota 73.9 ku ijana mbere y’uko hasohoka ibyavuye mu matora ku buryo budakuka.
Biragaragara ko uyu muperezida ashobora kuba agiye kongera kuyobora Uburusiya nyuma y’imyaka 18 amaze abuyoboye. Putin ararusha uwo bari bahanganye, Pavel Grudinin amajwi 62.7 %kuko we afite 11.2 %.
Uyu mukuru w’igihugu nta gitutu yigeze aterwa na Grudinin kuko nk’uko bigaragara ntibari bahanganye cyane. Icyakoze biravugwa ko nibura Alexei Navalny wakuwe mu biyamamaza yagombaga kugira uruhare mu kugabanya amajwi Putin yagize ubu. Navalny ngo iyo ataza kuvanwa mu bagomba gutorwa na we yari mu bahabwa amahirwe yo kuyobora Uburusiya.
Iyi iraba ibaye manda ya kane Vladimir Putin ayoboye Uburusiya. Birateganywa ko izarangira mu 2024, icyo gihe azaba afite imyaka 72.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


