Vladimir Putin araza imbere mu majwi mu matora y’umukuru w’igihugu
Kuri uyu wa 18 Werurwe, abaturage b’igihugu cy’Uburusiya babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu. Perezida Putin araza imbere n’amanota 73.9 ku ijana mbere y’uko hasohoka ibyavuye mu matora ku buryo budakuka. Biragaragara ko uyu muperezida ashobora kuba agiye kongera kuyobora Uburusiya nyuma y’imyaka 18 amaze abuyoboye. Putin ararusha uwo bari bahanganye, Pavel Grudinin amajwi 62.7 %kuko […]
FA Cup: Chelsea yasezereye Leicester City biyigoye
Ku mukino wa ÂĽ wa FA(Football Association) wabaye kuri uyu wa 18 Werurwe, wahuje ikipe ya Chelsea na Leicester City, iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya biba ngombwa ngo bongeraho iminota 30(Extra time) birangira Leicester bayisezereye. Ni amakipe yatangiye yose ashaka ibitego ariko byasabye iminota 42 ngo Alvaro Morata wa Chelsea afungure izamu rya Leicester […]
Inzira MC Tino yanyuzemo kugira ngo akorane indirimbo n’umunyajamaica si ngufi
Umuhanzi w’umunyarwanda, akaba n’umushyushyarugamba, MC Tino avuga ko zabaye inzira ndende kugira ngo akorane indirimbo na Javada, umuhanzi uturuka muri Jamaica. Ni amagambo yavugiye kuri imwe muri Radio hano mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2018. Tino ngo ajya kumenyena na Javada yabanje kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga, akajya atanga ibitekerezo ku byo […]
Reba indirimbo 20 zigize album “A Boy From Tandale” Diamond aherutse kumurikira muri Kenya
Diamond Platinumz, umuhanzi wo gihugu cya Tanzania aherutse kumurikira umuzingo w’indirimbo(album) ze, “A Boy from Tandale” muri Kenya ku wa 14 Werurwe 2018. Iyi album yayitiriye agace yavukiyemo, “Tandale”. Abantu benshi bibajije impamvu yayimurikiye hanze ariko Diamond avuga ko haba muri Kenya na Tanzaniya hose ari mu rugo. Umuzingo yamuritse ugizwe n’indirimbo 20, inyinshi muri […]
Zimbabwe: Hatowe nyampinga uhiga abandi mu bafite ubumuga bw’uruhu- AMAFOTO
Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira no kugaragariza icyizere cy’ejo hazaza abafite ubumuga bw’uruhu, hateguwe amarushanwa y’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu (Miss Albinism), uwitwa Sithembiso Mutukura akaba ari we wegukanye ikamba. Muri uyu muhango watangijwe bwa mbere muri Zimbabwe wo gutora Nyampinga mu bakobwa bafite ubumuga bw’uruhu, Sithembiso Mutukura w’imyaka 22 y’amavuko, yahize abandi bakobwa 12 […]
Umuhanzi Diamond Platnumz arasobanura icyamuteye guha akazi Miss Wema Sepetu
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yagiye avugwaho byinshi nyuma yo gutandukana n’umugore we Zari, bivugwa ko yasubiranye na Wema Sepetu bigeze kugacishaho, uyu mugabo aremera ko yamuhaye akazi ariko ko batasubiye mu rukundo. Aganira na Radio citizen yo muri Kenya, Diamond yatangaje ko ibyo gukorana na Miss Wema Sepetu aribyo, ahakana ibyo gukundana. Ati […]
Kigali: Abantu b'ingeri zose bitabiriye umunsi wa Siporo “Car Free day” ku bwinshi- AMAFOTO
Umunsi wahariwe siporo kuri bose ‘Car Free Day’ mu Mujyi wa Kigali, umaze kumenyerwa nk’uw’ingirakamaro, ni nayo mpamvu abantu benshi bawuzirikana bakanawitabira ku bwinshi. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018, abantu b’ingeri zose bo mu turere, imirenge n’utugari bigize Umujyi wa Kigali, bamwe bazindukiye kuri sitade amahoro i Remera aho […]
Nta wundi Cristiano Ronaldo uzongera kubaho- C.Ronaldo
Cristiano Ronaldo, umugabo w’imyaka 33 y’amavuko ukinira ikipe ya Real Madrid, atangaza ko nta wundi we uzongera kubaho. Ronaldo ubu ukomeje kubica bigacika mu ikipe ya Real Madrid, ndetse ubu unakomeje kwitwara neza mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) n’ibitego 12, avuga nta wamwigereranyaho. Ibi Ronaldo yabitangaje muri video yashyize ku rukuta […]
Dore ibintu 5 umukobwa ugiye gushyingirwa agomba kwirinda akigera mu rwe
Mu bukumi cyangwa mu busore, uri muri iki kigero aba afite benshi babanye, babyirukanye, byinshi yaciyemo bityo mu gihe agiye mu rwe hakaba hari bimwe agomba kwirengegiza ko byanabayeho kuko bishobora kumusenyera. 1.Kwirinda amabwire: Iyo umugore ageze mu rwe, ababa bashaka kumugira inshuti baba ari benshi, bamwe baba ari abaturanyi, abandi bari basanzwe baziranye n’umugabo […]
U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW), utangaza ko mu Burundi hari ibitagenda mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo ukaba usaba ko bwakurwa ku rutonde rw’ibihugu bigize akabama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu (conseil des droits de l’homme). Ku wa 13 Werurwe 2018, nibwo HRW yatanze icyifuzo cyayo, nyuma ya raporo nyinshi uyu muryango wagiye usohora […]
Ikigo cy'Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) cyahagurukiye inzu zitunganya imisatsi n'abazikoreramo
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko cyahagurukiye inzu zitunganya imisatsi (salon de Coiffure) n’abazikoreramo, harebwa isuku, ubwisanzure , akajagari ,serivici zitangwa, ubunyamwuga n’ibindi. Iki kigo kivuga ko zimwe muri izi nzu zitanga serivisi zitujuju ubuziranenge, ndetse ko n’abazikoreramo bakwiye kugenerwa amahugurwa ahagije kugirango barusheho gutanga serivisi zujuje ubuziranenge ngo kuko abaharenganira ari ababagana. Bimwe iki […]
Amafoto ya Stormy Daniels, umukinnyi wa filimi z’ubusambanyi waryamanye na Perezida Trump
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu arimo kuburana na Stormy Daniels, uzwi cyane mu bukinnyi bwa filimi z’ubusambanyi (pornographie). Ababuranira Perezida Trump basaba indishyi ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika ko uyu mugore atubahirije amasezerano bagiranye mbere y’amatora yo mu 2016 na Trump. Stormy Daniels uzwi nk’umukinnyi wa porono, avuga ko […]