Petero Nkurunziza yacaguwe n’Imana, nta muntu ushobora kumukura ku butegetsi- Denise Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Denise Nkurunziza, atangaza ko umugabo we (Petero Nkurunziza) yagiye ku butegetsi ashyizweho n’Imana, ko no kuvaho kwe bizaba ku bushake bwayo.
Video yashyizwe kuri youtube ndetse benshi bakaba bakomeje kuyihanahana, Denise Nkurunziza avuga ko nta muntu uzakura Perezida Nkurunziza ku butegetsi.
Ati “Yacaguwe n’Imana, si abantu bamutoye, ni Imana yonyine ishobora kumuvana ku butegetsi, ….”.
Umufasha wa Perezida Nkurunziza akomeza agaya abayobozi bakora nabi, ko bakagombye kumenya ko bashyizweho n’Imana ko inabishatse yabakuraho.
Ati “Nk’ejo ukajya kubona, ukabona umuyobozi arimo gukora nabi, bwira Imana ko ariyo yamukuraho kuko ariyo yamushyizeho”.
Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Nkurunziza yatorewe kuba umuyobozi w’ikirenge uhoraho w’ishyaka CNDD FDD, ibi benshi babisesenguyemo ugushaka ko yakomeza kuyobora u Burundi.
Ibi kandi byabaye mu gihe Abarundi barimo kwitegura amatora ya kamarampaka. Abanyapolitiki bakaba basesengura ko itegeko Nshinga rizahindurwa Perezida Nkurunziza akiyongeza izindi manda.

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *