Ikigo cy’ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa, IBM (International Business Machine), kigiye gusohora mdasobwa ntoya kurusha izindi zose zabayeho kandi ifite umumaro nk’uw’izindi zisanzwe. Mu nama ya IBM Think 2018, hari kwigwa uburyo iki gikorwa cyashyirwa mu bikorwa harimo no kuyigerageza ndetse n’imishinga y’igihe kizaza.
Iyi mudasobwa iravugwaho kuba ari ntoya ku buryo yaba isumbwa n’uruheke w’umunyu duteka mu biryo. Ikindi kandi ni uko yujuje ibisabwa byose kugira ngo yitwe mudasobwa nk’izindi nini dusanzwe tubona cyangwa tukazikoresha.
Umumaro izi mudasobwa ahanini zizaba zifite ni ukurinda umutekano w’ibintu bitandukanye cyane cyane mu nganda kandi ngo n’abandi bazikeneye bazazigura ku biciro bihuye n’iby’izindi. Icyo zizajya zikora ni ugufata amafoto n’amashusho y’ibiri kuba, ikoreshwa n’undi muntu. Ibi bizatuma uyitunze ashobora kwirinda ibisambo no kurinda umutekano w’ibyo atunze.
Iki kigo gihererereye muri New York, ngo kizaba cyakoze izindi mudasobwa nyinshi nk’izi mu myaka itanu itaha. Ku wa 19 Werurwe nibwo iyi nama yatangiye. Bavuze ko ubunini bwayo bungana na milimetero imwe kuri imwe (1mm x 1mm).
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


