Uganda: Urubanza rw’intsinzi ya Museveni rugiye guhanganisha abanyametegeko 112

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru The Dairy Monitor cyandikirwa muri Uganda kiravuga ko ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda ryagennye abavoka 36 bazahangana n’abavoka 60 mu rubanza abatavuga rumwe n’ubutegetsi barezemo iri shyaka bavuga ryibye amajwi kugira ngo Perezida Museveni yongere gutorerwa indi manda yo gutegeka Uganda.
Ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi NRM ruhagarariwe n’abavoka 36 bayobowe na Me James Mukasa Ssebugenyi. Uyu mugabo akaba ariwe usanzwe ukuriye ishami ry’amategeko muri iri shyaka.

museveni 1
Perezida Museveni ibumoso na Patrick Amama Mbabazi wagiye kumurega mu rukiko ko yibye amajwi

Abandi bazaba bari muri iryo tsinda barimo Peter Kabatsi, Joseph Matsiko, Kiryowa Kiwanuka, Edwin Karugire n’abandi.
Oscar Kihika, Umunyamategeko w’icyamamare muri Kampala, akaba ari na we watowe nk’umuvugizi w’ishami ry’amategeko muri NRM yemeje iby’iryo tsinda agira ati “Turimo turategura urubanza Turimo turanasesengura dosiye.”
Kuwa kabiri w’iki cyumweru itsinda ry’abatemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, rirangajwe imbere na Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ryashyize ahagaragara impamvu 28 Urukiko rukwiye gushingirwaho rusesa ayo matora yabaye kuwa 18 Gashyantare, yatumye Perezida Museveni ygukana itsinzi ku majwi 60,75%.
Zimwe muri izo ngingo 28 harimo uburiganya bwo kwiba amajwi, ihohoterwa n’itotezwa byakorewe abatari abayoboke ba NRM, ihohoterwa rya bamwe mu biyamamazaga.
Muri urwo rubanza uretse NRM izunganirwa n’ABavoka 36, Komisiyo y’amatora na yo yagennye abandi bavoka bazayiburanira, barimo Enos Tumusiime, Mc Dusman Kabega, Alfred Oryem-Okello, Enock Barata na Elison Karuhanga, bakazaba bayobowe na Eric Sabiiti ushinzwe iby’amategeko muri Komisiyo y’amatora.
Urukiko rw’Ikirenga rwamaze no gushyiraho Inteko izaburanisha urwo rubanza, ikaba igizwe n’Abacamanza 9 barimo Augustine Nshimye, Easter Kisakye, Rubby Opio Aweri, Jonathan Tumwesigye, Stella Arach-Amoko, Eldad Mwangushya, Faith Mwodha na Lilian E. Tibatemwa.
Leta na yo izaba iburanirwa n’abavoka barindwi bayobowe n’Intumwa nkuru ya leta Freddie Ruhindi.
Uruhande rw’abarega rwo ruzaba rwunganirwa n’abavoka 60 bazaba bayobowe na Mr John Mary Mugisha, uzaba ari kumwe na Fred Muwema, Mr Severino Twinobusingye na Micheal Akampurira, n’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *