Nizigiyimana Mackenzie wakiniye Rayon yarushinganye n'umunyarwandakazi Nadjima

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umurundi, Mackenzi wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa 24 Werurwe yasezeranye na Nadjima Mutuyimana uzwi mu mashusho y’indirimbo ‘ Ndamuhamagara’ ya Uncle Austin na Tom Close.
Uyu mukinnyi wahisemo gukorera ubukwe bwe mu Rwanda, yagiye akinira amakipe menshi yiganjemo ay’ u Rwanda; APR , Kiyovu na Rayons Sports. Yaje aturutse muri Vitalo FC yo mu Burundi . Nyuma yo kuva mu Rwanda yerekeje muri Gormahia muri Kenya, ari na yo kipe akinira ubu ngubu.
Mutuyimana Nadjima na Mackenzi bari bamaranye igihe kingana n’umwaka bakundana ariko biravugwa ko mbere Nadjima yabanaga n’umuhanzi w’umurundi, Big Fizzo ariko baza guhagarika iby’urukundo hagati yabo.
Ubukwe bwabo bwabereye mu mugi wa Kigali, akarere ka Kicukiro kuri Centre Recreative Kagarama.
https://www.youtube.com/watch?v=lOK9JQFz6ec
Tuyizere Jean de Dieu/ bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *