U Bubiligi: Umuhanzi Seleman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we w’umunyarwandakazi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Uwihanganye Seleman uzwi ku izina rya Seleman Decoz , yasezeranye imbere y’amategeko n’ukunzi we, Umutesi Charlotte w’umunyarwandakazi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, nibwo Seleman na Charlotte, basezeranye imbere y’amategeko muri Komini ya Louvain, batuyemo mu Bubiligi.

Aganira na Bwiza.com, Seleman yatangaje ko afite ibyishimo mu mutima we, by’umwihariko akanashimira abantu bose bababaye hafi mu gutegura uyu munsi yita uw’agatangaza uzahora ari urwibutso mu buzima bwabo bombi.

Ati “Ni Umunyarwandakazi, twabanye twari tumaranye igihe kitari gito dukundana, umutima wanjye ufite ibyishimo kuri uyu munsi w’agatangaza kuri twe, ni umunsi w’amateka mu rukundo rwacu, Mariage civil yacu yagenze neza, ndashima abantu bose baje kwishimana natwe,… yabereye mu mujyi wa Leuven dutuyemo”.

Nyuma yo gusezerana, avuga ko icyo ashyize imbere ari ukubaka urugo rugakomera, ati “Ibyo nteganya ni nyinshi, ariko ikiruta ibindi ni uguharanira kugira urugo rwiza, tukabana neza, tukarera umwana wacu neza, tukabaho twishimye ubuzima bwacu bwose. Ibyo nibyo bindi mu bitekerezo”.

Seleman na Charlotte basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’amezi atanu bamaze babana nk’umugabo n’umugore, bakaba banafite umwana umwe w’umukobwa ufite amezi ane.

Seleman ni Umunyarwanda, ababyeyi be bakomoka mu cyahoze kitwa Komini Rwamatamu ku Kibuye, ariko we yakuriye  i Gikondo mu mujyi wa Kigali aba ari naho afatira ibyangombwa, yagiye ku mugabane w’u Burayi mu 2012, ubu akaba aba mu Bubiligi.

Seleman akomeza avuga ko n’umugore we, Umutesi Charlotte ari Umunyarwandakazi, avuka mu Ntara y’Amajyepfo i Butare, akaba yaragiye kuba i Burayi mu 2011, agiye asanze ababyeyi be bari basanzwe bahatuye.

Seleman azwi ku ndirimbo nka Pommes, Ndakubona yakoranye na Jay Polly, Sinabikora n’izindi, akaba yifuriza abakunzi be bakiri ingaragu gutera ikirenge mu cye, agira ati “Ndabifuriza kuzabigeraho neza kuko ni intambwe nziza”.

s1

s2 s3 s4  s6 s7 s8

Seleman
Ku wa 15 Nyakanga 2017, nibwo Seleman na Charlotte bambikanye impeta

s5

YouTube player

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *