Gukura u Rwanda muri gahunda ya AGOA ni uburenganzira bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika – MINICOM

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iratangaza ko icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika u Rwanda muri gahunda ya AGOA kubera guca caguwa ari uburenganzira bwazo. Itangazo rirebana n’iri hagarikwa ry’iyi minisiteri rikaba rivuga ko icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika kohereza imyenda hakuweho imisoro muri Amerika muri gahunda ya AGOA kije […]

Gasabo: Abagiye kwimurirwa mu Busanza bazajya bahabwa inzu hakurikijwe agaciro k’umutungo bari bafite

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka n’abandi bayobozi, kuri uyu wa kabiri, itariki 03 Mata, bagiranye ibiganiro  n’abaturage bahagarariye abandi batuye mu Midugudu ya Kangondo I & II na Kibiraro I yo mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo kuri gahunda yo kubimurira mu nzu zigezweho zatangiye kubakwa, babwirwa ko bazahabwa […]

Nyamasheke: Akarere karisunga abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo birimo n’imirire mibi

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko hakenewe imbaraga  zirushijeho hamwe n’abafatanyabikorwa bako, kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuzamuka. Ubuyobozi buvuga ko hakiri ibibazo akarere gahanganye nabyo kandi ko bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, nk’imirire mibi ikigaragara mu bana benshi, ibibazo by’isuku bitaragera ku rwego rwifuzwa, ubukene bukigaragara mu baturage n’ibindi. Mu kiganiro Bwiza.co yagiranye n’umuyobozi w’aka […]

U Bubiligi: Umuhanzi Seleman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we w’umunyarwandakazi

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Uwihanganye Seleman uzwi ku izina rya Seleman Decoz , yasezeranye imbere y’amategeko n’ukunzi we, Umutesi Charlotte w’umunyarwandakazi. Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, nibwo Seleman na Charlotte, basezeranye imbere y’amategeko muri Komini ya Louvain, batuyemo mu Bubiligi. Aganira na Bwiza.com, Seleman yatangaje ko afite ibyishimo mu mutima we, by’umwihariko akanashimira abantu […]

Kigali: Abanyamakuru b’Abagande baherutse kwirukanwa baratabaza minisitiri Sam Kuteesa

Abanyamakuru 10 b’Abagande baherutse kwirukanwa muri kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda biteguye kubonana na ambasaderi wa Uganda mu Rwanda bakaganira kuri iki kibazo ndetse bagasaba minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cyabo, Sam Kuteesa kugira icyo abikoraho. Nk’uko byagaragaye mu ibaruwa isezerera ku kazi aba banyamakuru bakoreraga The New Times, umuyobozi mukuru Collin Haba, yavuze […]

RDC: Padiri Célestin Ngango yashimuswe n’abantu bataramenyekana

Padiri  Célestin Ngango, wa Paruwasi ya Karambi muri Diyosezi ya Goma, kuri iki Cyumweru gishize yashimutiwe ahitwa Nyarukwangara, hafi ya Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru, aho abamushimuse basaba ingurane y’amadolari 50,000 kugirango bamurekure. Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ry’umuryango utegamiye kuri leta, CEPADHO, ryo kuri uyu wa mbere, itariki 02 Mata rivuga, ngo ibi byabaye ubwo […]

Netanyahu arashinja E.U gutuma u Rwanda rwanga kwakira abimukira mu gihe Abadage n’Abataliyani bamuteye utwatsi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arashinja Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’umuryango, The New Israel Fund kuba ari bo batumye u Rwanda rwanga kwakira abimukira Israel yashakaga gusubiza muri Afurika bari ku butaka bwayo. Kuri uyu wa Mbere ushize umuryango The New Israel Fund (uharanira  imibereho myiza n’uburinganire bw’Abanya-Israel bose) wibasiye Minisitiri w’Intebe, Benjamin […]

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente avuga ko ingengo y’imari yo mu buhinzi n’ubworozi igeze ku asaga miliyari 118

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard aragaragaza uko ingengo y’imari yo mu buhinzi n’ubworozi igenda izamuka. Ku va mu 2011/12 kugera mu 2017/18 yazamutse ku mpuzandengo ya 9%, iva kuri miliyari zisaga 80, ubu ikaba igeze kuri miliyari zisaga 118. Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yagezaga ku bagize Inteko Ishingamategeko imitwe yombi, ibijyanye n’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, […]

CAF yafatiye ibihano bikakaye Rayon Sports, yaciwe akayabo inahagarikirwa abayobozi

Nyuma yaho bivuzwe ko Ikipe ya Rayon Sports yakoze amanyanga yo gutanga ruswa ku basifuzi, ku mukino wo kwishyura yakinnye na LLb yo mu Burundi, kuri ubu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yamaze kuyifatira ibihano bikakaye. Mu bihano iyi kipe ya Rayon Sports yahawe,  harimo gucibwa amande angana n’ibihumbi 15 by’amadorali ya Amerika (15000$) […]

Imyaka itatu REB imara itaratanga impamyabumenyi ni imbogamizi ku bashaka kwiga hanze

Bitwara imyaka itatu kugira ngo umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye abone impamyabumenyi ye(Diplome). Ese ubu bukererwe buterwa n’iki? Ese ubundi buteza izihe mbogamizi ku banyeshuri barangije? Dr Ndayambaje Irene ni umuyobozi wa REB, aravuga ko igitera ubukererwe bw’izi  mpamyabumenyi ari uko zikorerwa mu mahanga, zikoranwa ikoranabuhanga ku buryo abashaka kuzigana bitaborohera. Ikinyamakuru The East African dukesha […]

Imikino y’igikombe cy’amahoro yagombaga guhuza Rayon Sport na Etincelles yasubitswe

Ku mpamvu z’imyiteguro y’umukino uzayihuza na Costa Deportivo do Sol muri CCC (CAF Confederation Cup) ku wa 6 Mata, Rayon Sports yumvikanye na Etincelles ko imikino w’igikombe cy’amahoro yagombaga kubahuza kuwa 02 Mata no kuwa 06 Mata isubikwa. Amakipe yombi  yumvikanye nyuma y’uko Rayon Sports yari yandikiye ibaruwa FERWAFA ku wa 31 Werurwe isaba ko […]

Nari navunikiye mu myitozo ya karate — Museveni asobanura impamvu yananiwe gusuhuza neza Kagame

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahishuye impamvu ukuboko kwe kwari kuziritse bande ndetse bikaza kumubera ikibazo kubasha gusuhuzanya na perezida Kagame ubwo aheruka muri Uganda, avuga ko yari yavunikiye mu myitozo y’umukino njyarugamba uzwi nka karate. Perezida Museveni ubwo yakiraga mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu ngoro ye iri Entebbe mu mpera z’ukwezi […]

Nyamagabe: Inka zahawe abatazemerewe zatangiye kugaruzwa

Umuyobozi mushya w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure avuga ko atagishaka kumva ikibazo cy’inka za Girinka zikiri mu bazihawe batazemerewe. Mu kagari kamwe ka Kigeme, inka 7 zagarujwe ku wa kane tariki ya 29 Werurwe, izisigaye zikaba zigomba gutangwa ku wa kabiri tariki ya 3 Mata 2018. Ni ikibazo kimaze imyaka isaga itanu, kikaba cyari kimaze […]