Ku itariki nk’iyi ya 09 Mata, mu 1994 nibwo perezida wa repubulika, Paul Kagame, wari umukuru wa RPF- Inkotanyi yatangije urugamba ku butegetsi bwakoraga jenoside ndetse ni nabwo ingabo za RPA zatangije ibitero kuri Byumba na Ruhengeri bigamije guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari imaze gutangira.
Kuri iyi tariki ya 09 Mata, kandi mu 1994, Interahamwe ndetse n’ingabo zari zishinzwe kurinda perezida habyarimana biciye Abatutsi benshi mu kiliziya gaturika y’abapallotine I Gikondo.
Kuwa 09 Mata 1994 na none, nibwo ingabo z’Abafaransa n’iz’Ababibiligi zatangiye guhungisha abanyamahanga b’Abanyaburayi bari mu Rwanda mu gihe jenoside yari irimbanyije.
Kuwa 09 Mata 1994, Ingabo za RPA-RPF zatangije ibitero bigamije guhagarika ubwicanyi muri Byumba na Ruhengeri.

Kuwa 09 Mata 1994 kandi nibwo Maj. Gen. Paul Kagame yatangije urugamba kuri guverinoma y’abatabazi yari irimo gukora jenoside nyuma yo kubona ko amasezerano ya Arusha bitagishobotse kuyashyira mu bikorwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


