Birakekwa ko abagabo 2 barohamye muri Nyabarongo nyuma y’impanuka y’ubwato

Abaturage n’abayobozi mu turere twa Gakenke na Kamonyi batangiye ibikorwa byo gushakisha abagabo babiri bikekwa ko barohamye mu Uruzi rwa Nyabarongo. Ibi ngo bikaba byarabaye kuri iki Cyumweru gishize nimugoroba ubwo itsinda ry’abantu 8 bose bo mu Karere ka gakenke bambukaga Uruzi rwa Nyabarongo bakoresheje ubwato bw’ibiti baturuka mu Karere ka Kamonyi berekeza ahantu hatandukanye […]

Uganda: Abanyarwanda bakomeje kwegeranya amafaranga yo kubaka urwibutso muri Mpigi

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda bakomeje gukusanya inkunga y’amafaranga ateganyirijwe kurangiza imirimo yo kubaka Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ruri kubakwa mu Karere ka Mpigi ruzatwara miliyari 3,7 z’Amashilingi. Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage akaba atangaza ko iki ari igitekerezo bagize mu rwego rwo gukomeza kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside […]

USA irashinjwa gutera igisasu ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere za Syria

Mu gitondo cyo wa mbere, ku wa 9 Mata 2018, igisasu cy’ubwoko bwa “missile” cyatewe ku birindiro by’ingabo za Syria, 14 zihasiga ubuzima. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinjwa iki gitero nyuma y’amagambo Donald Trump yatangaje avuga ko iki gihugu kizishyura abantu baherutse kwicirwa mu myigaragambyo mu murwa mukuru, Damascus. Ku wa 7 Mata 2018, […]

DRC: Umupadiri yapfuye arashwe n’umutwe wa Mai-Mai

Umupadiri witwa Etienne Nsengiyumva  basanze yapfuye aho yarashwe n’umutwe wa Mai-Mai ku cyumweru tariki ya 8 Mata 2018, nyuma yo gusoma misa muri Kivu y’Amajyaruguru. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa diyosezi ya Goma, padiri Gonzague Nzabanita, yagize ati’’ Padiri Etienne Nsengiyumva  yishwe na Mai Mai Nyatura ku cyumweru i Kyahemba aho yari ari gusoma misa, kubatiza […]

RDC: Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi yijeje impunzi z’Abanyarwanda  koroherezwa gutaha

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), Filippo Grandi, kuri iki Cyumweru, itariki 08 Mata yijeje impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Kivu y’Amajyaruguru ko zizoroherezwa nizishaka gutahuka ndetse ko ibibazo zifite birimo iby’umutekano mucye n’icyizere gikeya cyo gusubizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda bizakemurwa n’abayobozi ba Congo, ab’u Rwanda na HCR. Ibi akaba yabitangaje […]

Bonnie Mugabe yongeye kugirwa umuvugizi wa FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatoye Bonnie Mugabe nk’umuvugizi waryo, asimbuye Ruboneza Prosper. Mugabe wari usanzwe akomatanya indi mirimo itandukanye muri Ferwafa asimbuye Ruboneza Prosper wari ukuriye ishami ishinzwe ubucuruzi akaba yanakoraga ubuvugizi bwa FERWAFA kuva mu 2016. Zimwe mu nshingano Mugabe azaba afite, harimo gutanga amakuru ku bikorwa bya FERWAFA mu itangazamakuru no […]

Kigali: Umuyobozi aragereranya abirirwa basabiriza n’umwanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano ndetse n’inzego zihagarariye abamugaye, biyemeje guca burundu ibikorwa byo gusabiriza mu Mujyi wa Kigali, bikorwa n’abamugaye. Mu bukangurambaga bwabaye, bagereranijwe n’umwanda, bibatera agahunda mu gihe bavuga ko babiterwa no kubura amikoro. Ubu busabirizi bukorwa mu Mujyi wa Kigali bukorwa n’abantu batandukanye biganjemo abafite ubumuga, ngo bugiye gucibwa mu rwego […]

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zibutse ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi- AMAFOTO

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafrika, Darfour no muri Sudani y’Amajyepfo, zifatanyije n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingabo ziri muri Repubulika ya Santrafrika, i Bangui zitabiriye uyu muhango zifatanyije n’imiryango y’Abanyarwanda iba muri iki gihugu, abagize Guverinoma y’iki gihugu barimo na Perezida […]

Diaspora: Abanyarwanda hirya no hino bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa gatatandatu tariki ya  7 Mata, 2018, uhereye  uhereye muri Kenya na Tanzania, Ububiligi, Ositarariya,  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, ndetse n’ibindi bihugu bitanduka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku isi biffatanyije n’abo mu gihugu imbere Kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu […]

Nyamasheke: Urubyiruko ruri mu biruhuko rurahamagarirwa guhangana n’ikibazo cy’biyobyabwenge n’inda z’imburagihe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwahagurukiye ikibazo cy’inda z’itateganijwe bamwe bita iz’imburagihe n’icy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, ariko muri amwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri aka karere haracyagaragara abana b’abakobwa batwara inda zitateganijwe, hakaba hakwiye ubufatanye ngo izi ngeso mbi zangiza urubyiruko zicike. Ni muri urwo rwego bamwe mu ngimbi n’abangavu biga mu mashuri ari mu […]