Centrafrica: Umusirikare w’Umunyarwanda yishwe abandi 8 barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare w’u Rwanda mu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Mata, yiciwe mu mirwano yabahuje n’abantu bitwaje Ibirwanisho.

Ibi bikaba byrabaye bikurikira igikorwa gihuriweho cyatangijwe ku Cyumweru, itariki 08 Mata ku bufatanye bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’inzego z’umutekano za Centrafrica (igisirikare n’igipolisi).

Iki gikorwa kikaba kigamije kwambura ibirwanisho no guta muri yombi udutsiko tw’abanyabyaha bitwaje intwaro twari twafunze bimwe mu bice by’umurwa mukuru, Bangui nk’uko itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye ryashyizwe ahagaragara rivuga.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col. Innocent Munyengango, yemeje aya makuru avuga ko umusirikare w’u Rwanda waguye muri iki gikorwa yari afite ipeti rya sergeant nubwo nta byinshi yatangaje kuko nta burenganzira bw’umuryango we yari yabona.

Lt Col Munyengago yavuze ko abasirikare b’u Rwanda babungabunga amahoro bari boherejwe gutabara abasivili bari batewe n’abantu bitwaje intwaro mu gace kitwa BK5, mu nkengero za Bangui. Ati: “Ingabo zacu zabashije guhagarika imirwano zitabara abaturage ariko kubw’ibyago umwe mu basirikare bacu ahasiga ubuzima abandi 8 barakomereka.”

Yongeyeho ko abasirikare bakomeretse barimo koroherwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ndetse na guverinoma y’u Rwanda anifuriza abakomeretse gukira vuba.

Umunyamabanga mukuru wa LONI kandi yamaganye ibi bikorwa byibasira ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bikwiye gufatwa nk’ibyaha by’intambara, asaba guverinoma ya Centrafrica gukora iperereza no kugeza abagize uruhare muri iki gikorwa imbere y’ubutabera.

U Rwanda rukaba rufite abashinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrica 986 bagizwe na batayo y’ingabo zirwanira ku butaka, kompanyi ikoresha ibimodoka by’imitamenwa ndetse n’ibitaro bya gisirikare  byo ku rwego rwa kabiri.

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *