Abayobozi 5 mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) bahagaritswe ku mirimo
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo abari abayobozi mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB). Abahagaritswe ku mirimo ni: 1)  MUSABE Joyce : Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department; 2) […]
Biracyekwa ko umutoza wa Rayon Sports yaba afungiye muri Afurika y'Epfo
Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert amaze iminsi atari mu Rwanda, ngo bikaba bicyekwa ko ashobora kuba afungiye muri Afurika y’Epfo aho yagiye mu rubanza yarezemo ikipe ya Black Leopardsyo muri icyo gihugu. Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko bataramenya ibyo gufatwa kwa Ivan ariko ku wa Mbere yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika […]
Biracyekwa ko umutoza wa Rayon Sports yaba afungiye muri Afurika y'Epfo
Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert amaze iminsi atari mu Rwanda, ngo bikaba bicyekwa ko ashobora kuba afungiye muri Afurika y’Epfo aho yagiye mu rubanza yarezemo ikipe ya Black Leopardsyo muri icyo gihugu. Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko bataramenya ibyo gufatwa kwa Ivan ariko ku wa Mbere yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika […]
Perezida Trump arahondera agatoki ku kandi uwa Siriya wishingikirije u Burusiya
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahaye integuza u Burusiya, ko agiye kugaba ibitero bya missile kuri Siriya, yihorera ku gitero cy’ubumara cyagabwe mu gace ka Duma ko muri iki gihugu cya Siriya k u wa Gatatu tariki ya 10 Mata. Trump abicishije ku rukutwa rwa Twitter, yagize ati “u Burusiya bwitegure […]
Geneve : U Rwanda rwasabye ibihugu byafashaga Habyarimana guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda
U Rwanda rurasaba ibihugu byose byateye inkunga ya politiki, ya gisirikare n’iy’imari, guverinoma yakoze jenoside guhishura inyandiko z’ibikorwa byazo mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 mu nyungu z’ukuri kw’amateka n’ubutabera nk’uko byatangarijwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wabereye mu gihugu cy’u Busuwisi wateguwe kuri uyu […]
Uganda: Abapolisi 2 bakuru bari muri kasho za CMI bazira kurekura Abanyarwanda bari batawe muri yombi
Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rwataye muri yombi abapolisi babiri bakuru bakorera mu Karere ka isingiro mu burengerazuba bw’igihugu bari guhatwa ibibazo ku kuntu barekuye Abanyarwanda basaga 10 bivugwa ko bari binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abo bapolisi bafashwe na CMI ni SP Richard Erimu Okiror (ku ifoto hejuru), ukuriye […]
Sudani: Perezida Omar al-Bashir yarekuye imfungwa za politiki
Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yategetse ko imfungwa zose za politiki zirekurwa kugira ngo buri wese ahabwe amahirwe yo kugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo igihugu kirimo. Ibiro ntaramakuru bya Sudan, Suna( Sudan News Agency ) byatangaje ko ibi perezida yabikoze mu rwego rwo gushyiraho ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imishyikirano. Bagize bati “Kurekura imfungwa za politiki […]
Centrafrica: Umusirikare w’Umunyarwanda yishwe abandi 8 barakomereka
Umusirikare w’u Rwanda mu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Mata, yiciwe mu mirwano yabahuje n’abantu bitwaje Ibirwanisho. Ibi bikaba byrabaye bikurikira igikorwa gihuriweho cyatangijwe ku Cyumweru, itariki 08 Mata ku bufatanye bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’inzego z’umutekano za Centrafrica (igisirikare n’igipolisi). Iki gikorwa kikaba kigamije […]
Uwakoraga muri minisiteri y’ingabo yari yasabye u Bufaransa kwitandukanya na Habyarimana bamwima amatwi
Uwahoze ari umukozi wa minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa ngo yari yaburiye ubutegetsi bwa perezida Francois Mitterand ku kaga kari kugarije u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko amakuru yatanze arirengagizwa. Uyu mugabo witwa Pierre Conesa wakoraga mu rwego rwitwa dĂ©lĂ©gation aux affaires stratĂ©giques (DAS) rwa minisiteri y’ingabo, akaba yaratanze umuburo mu nyandiko yanditse mu […]
Ingabo za Loni ziranengwa ubushake buke zagize ngo zirokore Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ETO- Kicukiro
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda ziranengwa imbaraga nke zakoresheje ngo zirinde Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ETO Kicukuro, ibi byagarutsweho ubwo banki ya Ecobank yasuraga urwibutso rwa Nyanza. Uru rugendo rwo kujya gusura urwibutso rwa […]
Misiri: 36 bakatiwe urwo gupfa bazira gutera ibisasu mu nsengero
Urukiko rwa gisirikare rwo mu Misiri rwakatiye abantu 36 igihano cy’urupfu kubera kugira uruhare mu gutera ibisasu mu nsengero zitandukanye bigahitana abantu benshi. Muri 2016 na 2017, umutwe wa Islamic State wigambye ko wateye ibisasu ku nsengero za mu mujyi wa Cairo, i Alexandria na Nile Delta. Icyo gihe, abantu bagera kuri 80 bahasize ubuzima. […]
Pascal Nyamulinda wari Meya w’Umujyi wa Kigali yeguye
Pascal Nyamulinda, wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ku mpamvu avuga ko ari ze bwite. Inkuru y’iyegura rya Pascal Nyamulinda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018, nyuma y’umwaka umwe yari amaze kuri uyu mwanya. Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, iremeza ubwegure bwe ariko igatangaza ko itarabusuzuma. […]
U Budage: Yahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu amukata umutwe n’igitsina akatirwa gufungwa burundu
Ku wa 10 Mata 2018, umuyobozi wa rumwe mu nkiko mu gihugu cy’u Bugande, Margaret Mutonyi yanzuye ko Hassan Isiiko wahamwe n’icyaha cyo gutamba umuturanyi we mu 2013, akatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwose. Ku wa 24 Gicurasi 2013, Isiiko yagiye mu rugo rwa Yakobo Kayinzi wari ufite imyaka 84. Icyo gihe yasanze ari mu […]
HCR yiyemeje guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi
Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) wiyemeje guhuza u Rwanda n’u Burundi, bakagirana ibiganiro bizibanda cyane ku mpunzi ziri mu Rwanda bivugwa ko zaba zishaka gutaha zikazitirwa. Ibi bitangajwe nyuma y’aho Perezida Nkurunziza w’u Burundi agiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa HCR ku isi, Filipo Grandi i Burundi, ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018, […]
Denmark igiye koherereza u Rwanda Wenceslas Twagirayezu ukekwaho uruhare muri jenoside
Urukiko rwo mu mujyi wa Hillerà ¸d muri Denmark kuri uyu wa kabiri, itariki 10 Mata, rwanzuye kohereza mu Rwanda Wenceslas Twagirayezu ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho akekwaho ibyaha yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Amakuru aturuka muri iki gihugu akaba avuga ko umucamanza yanzuye ko kohereza mu Rwanda […]
Kayenzi: Abashinjura Dr.Munyakazi Leopold bavuze ko yari afite imbunda ariko ntawe yayirashishije
Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranyweho ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yaho asabiye kuburanishirizwa ku ivuko, yajyanweyo abamushinjura bavuga ko yari afite imbunda ariko ko ntawe bigeze babona ayirashisha. Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018, ubwo Dr Munyakazi yagezwaga aho iburanira ryabereye mu ruhame aho avuka, mu […]
Kuwa 11 Mata 1994 Guverinoma y’Abatabazi yimukiye i Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali
Kuwa 11 Mata mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikomeje ari nako ingabo za FPR zakazaga umurego zigerageza kurokora abahigwaga ari nako zigarurira uduce dutandukanye tw’igihugu, Guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Jean Kambanda (uri ku ifoto)nayo yazinze utwangushye yimurira ibirindiro I Gitarama nyuma yo gutakaza uduce tw’ingenzi muri Kigali turimo umusozi wa Rebero. Bimwe […]
Abakozi ba MINICOM na MINAFFET basobanuriwe umwihariko wa jenoside n’aho itandukaniye n’ubundi bwicanyi
Kuwa kabiri tariki ya 10 Mata 2018, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean-Damascène yahaye abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’aba Minisiteri y’Ububany n’Amahanga (MINAFFET) ikganiro aho yabasobanuriye umwihariko wa jenoside n’aho itandukanira n’ubundi bwicanyi. Ni mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho […]