Nyagatare: Umusaza warokotse jenoside afite impungenge z’umutekano we

Sangiza iyi nkuru

Gahakwa Twaha, Umusaza warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano w’ubuzima bwe n’umuryango we, nyuma yo gukorerwa igikorwa cy’iterabwoba mu cyumweru cy’icyunamo.
Gahakwa ni umusaza w’imyaka 68 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Cyembogo, umurenge wa Matimba ho mu karere ka Nyagatare. Ku munsi wa gatatu  w’icyumweru cy’icyunamo ahagana saa munani z’ijoro nibwo umugore we yabyutse nijoro asanga urugi rw’inzu ye rwo mu rugo abantu batahise bamenyekana barukuyeho, ibi bikaba bimuteye impungenge.
Yatangaje ko ubuyobozi bwamubaye hafi, bumufasha gusana ahari hasenywe, akaba asigaranye impungenge z’umutekano w’ubuzima bwe, umugore n’abana batandatu babana.
Agira ati “Impungenge nagize, n’ubu si ndyama, ni uko ntazi icyo aba bantu bari bagambiriye, si mbizi, harimo ihene, harimo n’igare umuntu yabikije hano, ntaryo batwaye”.
Uyu musaza akomeza avuga ko uretse iki gikorwa cy’iterabwoba yakorewe, ngo hamwe na bagenzi be barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ngo banabwirwa amagambo mabi abakomeretsa.
Ati “Babikora bihishe, babivuga bihishe, mwahura akakubwira nk’andi magambo agukomeretsa ariko utabonera ubuhamya, hakaba ubwo baza bakatubwira ngo ‘yeee ukwa kane kurageze’, ni nk’uko bagenda badutoneka, mwahurira nko mu nzira bati ‘yeee, ngabo, dore ngabo, turategereje ukwa kane’,… Twebwe turi ibiryo byabo, ishyerezo isaha ku isaha badukuraho”.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza, uri mu kagari ka Cyembogo, Mujawamariya Eugenie, avuga ko yamenye amakuru y’uko kwa Gahakwa hakuweho urugi saa munani na mirongo itanu z’ijoro (02:50), ariko ntabwo bigeze bamenya uwabikoze.
Agira ati “Banterefonnye bambwira ko urugi rwa Twaha rwakuweho ndabyuka mpamagara na gitifu tugerana hano, abari ku irondo urabona uyu mudugudu ni mugari batubwiye ko nta muntu bigeze barabukwa, turakora iperereza nta muntu twigeze tubona, twe nk’ubuyobozi iyo twabuze ibimenyetso dukora raporo tukamenyesha inzego zo hejuru”.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyagatare, Senior Superintendent of police (SSP) Rwanyindo Hodard, yatangaje ko bibabaje kuba muri uyu murenge hagaragaramo ingengabitekerezo mu gihe ariho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye.
Ati “ Birababaje kuba hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside mu myaka 24 ishize, ntabwo ahangaha i Matimba hakabaye ibyongibyo, aha ni ahantu h’amateka yo kubohora igihugu”.
Yakomeje abasaba kwicarana bagasasa inzobe, ku buryo ikibazo cy’ingengabitekerezo gicika burundu muri uyu murenge, bakirinda n’ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ahubwo baharanira icyabateza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, yagarutse ku kibazo cya Gahakwa Twaha anaboneraho gusaba abaturage kurushaho gukaza amarondo.
Agira ati “Niba umuntu bamukuriyeho urugi, ejo cyangwa ejobundi hari umpungenge bashobora no kuba bamwica, biba ari ngombwa gufata ingamba mbere y’uko ibintu bikomeye biba, kirakomeye kandi cyane kuko ntiwamenya icyagenzaga uwo muntu, nyuma wenda hari kubaho ibindi, niyo mpamvu ingamba z’umutekano zo zigomba guhoraho”.
Arakomeza ashishikariza abaturage gukaza amarondo, bagasuzuma urujya n’uruza rw’abantu baba bagenda n’ijoro by’umwihariko ko ibi byatangiye.
Kuva ku wa 7 Mata 2018, ubwo hatangiraga icyumweru cy’icyunamo, ibirego icyenda nibyo byagaragaye by’ ibikorwa n’amagambo bigamije guhohotera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biganisha ku ngengabitekerezo ya jenoside, mu karere ka Nyagatare.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *