Minisiteri y’uburezi yahagurukiye amanyanga agaragara mu isabwa ry’agahimbazamusyi k’abarimu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kubona ko hari abayobozi b’amashuri bagira uruhare mu kongera agahimbazamusyi k’abarimu babifashijwemo na komite z’ababyeyi barerera kuri ayo mashuri cyangwa bakabikora ku giti cyabo, bikaba bigira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi igihe abana baba basiragizwa batumwa gushaka ayo mafaranga ndetse bigahungabanya ababyeyi igihe cyose agahimbazamusyi kongerewe batabanje kugishwa inama, minisiteri y’uburezi yagaragaje ibisabwa ku bijyanye n’agahimbazamusyi gahabwa abarimu.
Dore amabwiriza :
1. Agahimbazamusyi kagenwa n’ inteko rusange y’ababyeyi kandi kakameranywaho hagendewe ku bushobozi bw’ababyeyi barerera kuri iryo shuri uri rusange, bakanagena uko gatangwa n’abagakwiriye;
2. Raporo y’inama yemerejwemo/yongerejwemo agahimbazamusyi igomba koherezwa ku karere isesengura niba koko kajyanye n’ubushobozi bw’ababyeyi, akaba ari akarere gafata icyemezo cya nyuma;
3. Inama zo hagati mu mwaka ntizigomba kuganirwaho ibijyanye n’agahimbazamusyi keretse igihe ibyemezo bijyanye nako bizashyirwa mu bikorwa mu mwaka uzakurikira;
4. Abashinzwe uburezi mu mirenge no mu karere basabwe gukusanya amakuru yerekeranye n’agahimbazamusyi gatangwa kuri buri shuri riri mu murenge bashinzwe aho basanze karenze ubushobozi bw’ababyeyi cyangwa karagenwe ababyeyi batabigizemo uruhare bigahagarikwa;
5. Umuyobozi w’ishuri uzagaragarwaho gukoresha bamwe mu babyeyi kugira ngo abashe kongeza agahimbazamusyi k’abarimu azabibazwa;
6. Umuyobozi w’ishuri uzagaragaho gukoresha agahimbazamusyi icyo katagenewe nawe agomba kubiryozwa.
Itangazo rya minisiteri y’uburezi ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa leta, Dr Isaac Munyakazi, bwiza.com ifitiye kopi, rikaba risoza rivuga ko nta mwana ukwiye kwirukanirwa ko yakererewe gutanga agahimbazamusyi bitamenyeshejwe ababyeyi, ndetse rihamagarira ubuyobozi bw’uturere gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mu rwego rwo kurushaho kunoza ireme ry’uburezi.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *