Abana ba Moise Katumbi baba muri iyi minsi ngo bari kugendwaho n’abantu bataramenyekana bikekwa ko baba ari abanzi ba se cyangwa abahanganye nawe muri za business, aho ngo aba bana bamaze iminsi bagendwaho n’aba bantu kugera no ku ishuri bigaho ku buryo ba nyiri iri shuri, Ecole Francaise banagize amakenga bakabimenyesha igipolisi. Umuntu umwe akaba yarafashwe hahita hatangira iperereza.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Le Potentiel ikomeza ivuga ko aba bantu batazwi bakomeje gucungira hafi aba banyeshuri ba Ecole Francaise i Lubumbashi iminsi myinshi, mbere yo gufata icyemezo cyo kujya babafotora. Nk’uko amakuru aturuka kuri iri shuri avuga, ngo abayobozi baryo nibo bagize amakenga babimenyesha igipolisi.

Umunsi wakurikiye, abo bantu ngo bagarutse kuri iri shuri aba ari bwo abapolisi bahagera bafata umwe muri bo wari urimo arafotoresha telephone ngendanwa.
Mu kumufatana iyo telephone, basanze amafoto y’abana ba Moise Katumbi muri memory yayo, ako kanya hibazwa ibibazo byinshi, ariko mu rwego rwo kwirinda kuvuga ibyo buri wese ashaka, ngo hahise hatangizwa iperereza ngo iki kibazo gikurikiranwe nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ikintu cyateye impungenge abatari bacye, n’uko guhangana muri politiki byaba bigiye kujya binagera ku rwego rw’umuryango (famille), kandi igiteye impungenge kurushaho kikaba igihe abatavuga rumwe na Katumbi muri politiki baba badashidikanya mu gutera abana bari munsi y’imyaka 10.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


