Burundi: Abantu 8 bafunzwe bazira gucura umugambi wo kuzahungabanya amatora yakamarampaka

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko cyataye muri yombi abantu 8 bashinjwa gucura umugambi wo guhungabanya amatora ya Kamarampaka ku ivugururwa ry’itegeko nshinga ategerejwe muri Gicurasi 2018.
Umuvugizi wa Polisi y’iki gihugu Pierre Nkurikiye, yatangaje ko mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano, basanze intwaro 2 ndetse n’ibiturika mu rugo rw’umuntu umwe ukekwaho gucura uyu mugambi mu burengerazuba bw’u Burundi.
Yagize ati’’Mu iperereza twakoze, twataye muri yombi abantu 8 bari basangiye umugambi wo guhungabanya amatora ya Referendum bakoresheje ibiturika ’’ Nkurikiye yongeyeho ko bakomeje gukora iperereza kugira ngo bamenye ubyihishe inyuma dore ko hari n’abanyepolitiki bagiye bigamba ko bazahungabanya amatora bakoresheje intwaro.
U Burundi bushinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze ndetse n’ibihugu by’ibituranyi gutegura guhungabanya aya matora. Ibi byatumye leta ishyiraho ingabo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’izindi ngabo ku mupaka wa Congo.
Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ayoboye u Burundi mu gihe cy’imaka 13. Mu matora ateganijwe ya Referendum , nibatora’ yego’ bizamuha amahirwe yo kuyobora kugeza muri 2034.
Mu minsi ishize nibwo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu(HRW) watangaje ko abadashyigikiye aya matora bakomeje kugirirwa nabi mu buryo bukomeye.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Nkurunziza Viateur Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *